Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Amajyepfo mu ntara ya Abyei (UNISFA), nabo bifatanyije n’inshuti ubwo hatangiraga kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Umuhango wari uhagarariwe n’Umugaba mukuru w’ingabo zibungabunga amahoro muri UNISFA, Maj Gen Hassen Ebrahim Mussa.
Mu ijambo Umugaba w’ingabo Gen Hassen Ebrahim Mussa yagejeje ku bari aho, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, avuga ko ari ngombwa kurwanya ingengabitekerezo ya Jenocide.
Yakomeje yifuriza ibihugu byose, abakora mu nzego z’ubucamanza hamwe n’abikorera gukomeza kurwanya imvugo zibiba amacakubiri. Yashimangiye ko Jenoside itegurwa kandi nta hantu na hamwe kw’Isi idashobora kuba mu gihe abantu baba batabaye mason go bayirwanye.
Yakomeje yibutsa ibihugu byo mu karere n’ahandi ku Isi ikoreramo gufata abantu bose bakekwaho ibyaha bya Jenoside bagashyikirizwa ubutabera nk’uko urubuga rwa minisiteri y’ingabo dukesha iyi nkuru rukomeza ruvuga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com



