Perezida Félix Tshisekedi mu ruzinduko rw’akazi i Burundi na Tanzania

Sangiza iyi nkuru

Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa 13 Kamena 2019, yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri muri Tanzania aho biteganijwe ko azagirana ibiganiro na Perezida w’icyo gihugu, John Magufuli,  ibiganiro byabo bikaba biteganijwe ko byibanda ku gukomeza umubano w’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Uru ni uruzinduko rwa mbere Perezida Tshisekedi agiriye muri Tanzania nyuma y’aho agiriye ku butegetsi. Igihugu cya Tanzania na Congo, ni ibihugu bisanzwe bifitanye umubano bityo ibiganiro by’abayobozi bombi ngo bikaba bigomba kuzibanda cyane ku birebana n’ubukungu n’ikoreshwa ry’icyambu cya Dar es Salaam.

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane icyambu cya Dar es Salaam, aho gicisha ibicuruzwa cyohereza hanze kikanahinjiriza ibyo gikeneye.

Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Allafrica, ngo Perezida Tshisekedi azava muri Tanzania, urugendo arukomereze mu Burundi, aho azagirana ibiganiro na Perezida Nkurunziza. Aba bayobozi bombi biteganijwe ko bazaganira ku kibazo cy’umutekano mu gace ka Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ivugwaho kuzongwa n’imitwe y’inyeshyamba irimo n’ikomoka mu Burundi.

Aho agiriye ku butegetsi, Perezida Tshisekedi akomeje kugaragaza ko ashishikajwe no kwiyegereza ibihugu by’ibituranyi, dore ko akoze uru ruzinduko nyuma y’urwo yakoreye muri Kenya, Uganda n’u Rwanda, akagirana ibiganiro n’abakuru b’ibihugu. Ibiganiro byibanze ku bufatanye mu by’umutekano, ubukungu n’ibindi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *