Umusore yategetswe kuzajya aryamana na nyina rimwe mu kwezi kugira ngo ubutunzi bukomeza kwiyongera

Sangiza iyi nkuru

Umugabo wo mu Ntara ya Cabo Delgado, mu gihugu cya Mozambique, witwa Manuel  Guebuza,  hahishuwe ubuzima amazemo imyaka 10, aryamana na nyina inshuro imwe buri kwezi, nyuma yo kubisabwa n’imbaraga za sekibibi zamuhaga imbaraga zo gukomeza kuba umumiliyoneri.

Ni umugabo uzwi cyane mu mujyi wa Balama, uherereye muri iyi Ntara, by’umwihariko ngo akaba asanzwe akora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, n’inzu zihenze mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ikinyamakuru agenceecofin cyo muri iki gihugu gitangaza ko umubyeyi wasambanaga n’umuhugu we, ariwe wahishuye ibyo amazemo imyaka 10 n’umuhungu we, ubwo yatangaga ubuhamya mu rusengero.

Yagize ati “Mbivuze atabizi, ikosa ni njyewe warikoze kuko namurangiye umupfumu w’i Negomane, yamusabye gutanga imfura ye ho igitambo cyangwa kuzajya aryamana nanjye buri kwezi, duhitamo kuryamana ko aribyo byoroshye kuko umwana arahenze, twifuzaga guhangana n’abaturanyi bakize bahoraga badufata nk’abatindi, ubukire twabugezeho ariko nta mahoro ku mutima, duhorana ipfunwe ”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko ku bwe yakiriye uwiteka, akaba yaciye ukubiri n’imyuka mibi, gusa akaba yafashe icyemezo atagishije inama umuhungu we, ku buryo avuga ko bishobora kumugiraho ingaruka mu gihe na we yaba adahise akizwa.

Uyu mubyeyi afite imyaka 64, umuhungu we akaba afite 45, ngo akaba yaratangiye kuryamana na we ubwo yari afite 35, muri iyi myaka ngo ubutunzi bwabo bukaba bwarikubye inshuro avuga ko atabasha guhita abara, aho yagize ati “Byikubye kenshi abantu baratangara”.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *