Sarah Sanders, umuvugizi wa Maison Blanche kuva muri Nyakanga 2017, wari umenyereweho kuvuganira Perezida Donald Trump cyane no mu bihe bikomeye kuri ubu yamaze gusezera ku mirimo ye.
Nk’uko bisanzwe, abinyujije kuri twitter, Perezida Trump ubwe niwe watangaje kuri uyu wa kane ko Sanders yamusezeye azava ku mirimo ye mu mpera z’uku kwezi kwa Kamena. Yongeyeho ko yizeye ko azakomeza umwuga we wa politiki nyuma yo kumushimira akazi yakoze mu gihe kigera hafi ku myaka ibiri ari mu kazi.
Yakomeje amushimagiza avuga ko akomeye kandi atangaje agira ati: “ Agiye kugenda, agiye gusubira muri Arkansas n’umuryango we mwiza kandi niba yashobora kuba guverineri wa leta ndatekereza ko yaba mwiza cyane. Ndagerageza kumwuvisha kubikora .”
Ku ruhande rwe, Sarah Sanders ntiyatangaje impamvu yavuye ku mirimo ye nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, ahubwo yongeye kugaragaza ko ashyigikiye perezida Trump.
Ati: “ Sinabura guterwa ishema no kuba naragize amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye kandi by’umwihariko gukorera uyu muperezida. Yageze kuri byinshi. Ni umwe mu myanya myiza nagize, nkunda buri munota, nkunda perezida, murakoze cyane bwana perezida, ni icyubahiro cya nyacyo .”

Kimwe mu bintu uyu mugore azibukirwaho ubwo yari umuvugizi wa Maison Blanche, n’uko yagabanyije ibiganiro n’abanyamakuru byahoragaho mbere, aho ngo nk’ubu hashize amezi atatu nta muyobozi ujya gusubiza ibibazo by’abanyamakuru mu cyumba cyagenewe itangazamakuru muri iyi perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


