Min. Busingye yibukije abacungagereza ko bafite umukoro ukomeye wo gutegura neza abo bashinzwe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston avuga ko kugira ngo umugororwa cyangwa imfungwa azagire icyo bimarira mu buzima busanzwe nyuma yo gufungurwa, bisaba kugira abacungagereza b’umwuga.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Kamena 2019, mu muhango w’isoza ry’icyiciro cya Gatatu cy’amasomo y’Ibanze y’abacungangereza, yaberaga mu kigo cy’amahugurwa i Rwamagana, aho yashimiye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imfungwa n’abagororwa (RCS) ko umusaruro gitanga ugaragarira buri wese, by’umwihariko ko gifite uruhare rukomeye rwo gutegura neza abo gishinzwe ku buryo bibafasha kugira icyo bigezaho basohotse.

Yagize ati “Kugorora imfungwa cg umugororwa agategurwa kuzasubira mu buzima busanzwe hagamijwe kumufasha kuzagira icyo yimarira igihe arangije igifungo ntasubire kwishora mu byaha, bisaba kugira abacungagereza b’umwuga”.

Yakomeje avuga ko abagororwa baherewe ubumenyi ngiro muri gereza, ubu bakora ibizami bagahabwa impamyabumenyi iri ku rwego rumwe n’ihabwa abandi baturarwanda bari hanze ya gereza, bikaba biri muri gahunda yo kudahezwa no kuzihangira imirimo mu gihe barangije ibihano byabo.

Avuga kandi ko abafungiye ibyaha binyuranye bamwe muri bo bamaze kugororoka batanga ubuhamya bukangurira abantu ububi by’icyaha no kutakishoramo.

Abasoje amahugurwa 225, yabasabye kuzakoresha neza ubumenyi bahawe mu gihe bamaze bahugurwa. Ati “Ubumenyi bw’ibanze mwahawe bujyanye n’imicungire y’imfungwa n’abagororwa, kubagorora no gucunga umutekano mukwiye kuzabukoresha mu mirimo yanyu ya buri munsi; aho muzakorana n’abandi bacungagereza bababanjirije mu kazi, mwirinda icyo ari cyo cyose cyakwangiza isura ya RCS. Ndabasaba kandi kuzaba inyangamugayo murangwa no kubahiriza amategeko, ishyaka n’imyitwarire myiza mu kazi kanyu ka buri munsi.”

Min Busingye avuga ko imbaraga n’ubuhanga aba bacungagereza bakoresha mu kazi kabo ka buri munsi ndetse na serivisi baha abo bashinzwe aribyo bihesha igihugu cyabo ishema.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *