Impuguke mu mitegekere n’imiyoborere, Dr Murenzi Phanuel avuga ko uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi butuma buri wese yumva adahejwe, ibi ngo bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira uburakare.
Kimwe n’abandi, bavuga ko mu Rwanda hari intambwe nini yatewe mu gusaranganya ubutegetsi, ariko ko hakiri bike bikeneye kunozwa.
Dr Murenzi ati “Iyo ubutegetsi budasaranganijwe bukiharirwa na bamwe, habamo abarakare, kurakara bamwe bakaba abarakare, ni hahandi wumva ngo nibishake bimeneke, kuko ntacyo bimumariye kuba bihari, ni ibya bamwe,…”.
Akomeza avuga ko iyo ubutegetsi busaranganijwe mu gihugu, abantu bose babwibonamo, ibyiza by’igihugu cyabo bose bikabageraho.
Umuvugizi w’Ihuriro nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka PS/Imberakuri, Mukabunani Christine, avuga ko hari bikwe bikenewe kunozwa mu Rwanda nyuma ya byinshi avuga byakemuwe.
Ati “No mu zindi nzego, urumva, imitwe ya Politike ihagarariwe mu Nteko Nshingamategeko ariko mu butegetsi bw’ubucamanza, mu butegetsi nyubahiriza tegeko imitwe ya Politiki hose ikagenda igaragaramo, kandi tubona ko iyo ntambwe izagerwaho”.
Abaturage b’ingeri zinyuranye nk’uko babitangarije RBA, bavuga ko kuba mu Rwanda ngo ubutegetsi busaranganywa nabo babyungukiramo.
Umusaza uri mu kigero cy’imyaka 70, aragira ati “Iyi ngoma yacu iriho muri iki gihe ifite izindi ku ruhande, abandi bayobozi bandi b’amashyaka, burya bagendana hamwe, ntawe utobera undi, ahubwo abutarage ubwacu turahungukira”.
Madamu Mukabunani akomeza avuga ko byari kuba bigoye kubaka igihugu badatahiriza umugozi umwe. Ati “Ntabwo twari kubaka tutumvikana, niba twese tugamije kubaka tugomba kumvikana nyine, bimwe bo rero baba bavuga, bashaka ya mitwe ya politiki irwana, ngo umutwe wa politiki urwanya Leta urarwana, ntabwo aribyo, ubu umutwe wa Politiki uri mu Rwanda uba uharanira kubaka igihugu”.
Gusangira ubutegetsi nta kwikanyiza ni imwe mu mahameremezo atandatu ateganywa n’ Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe mu 2015.


