Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bugereranywa na jenoside
Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagera kuri 40 biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro. Ubu bwoko burashinja leta kuba ntacyo biyibwiye, bakabona ko ubu bwicanyi ntaho butandukaniye na jenoside. Abanyamulenge bavuga ko baterwa n’abantu bafite aho bahuriye n’imitwe y’iterabwoba, yatojwe gisirikare. Ngo baza bafite intwaro, bagatwika, bakica; abaturage bamwe bagahungira mu mashyamba ku bwo kurinda amagara […]
Basketball: Ni amahirwe kuba u Rwanda rufite Perezida Kagame – Yves Nkurunziza
Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’ umutoza muri basketball, Yves Nkurunziza asanga kuba u Rwanda rufite umukuru w’ igihugu ukunda siporo muri rusange akanakunda basketball by’ umwihariko ari amahirwe atagira uko angana. Mu kiganiro na Bwiza.com, Yves Nkurunziza yavuze ko kuri we yatangiye kubibonamo amahirwe (opportunities )menshi kuko aho aba i Las […]
U Rwanda mu bihugu bya mbere bizakoreshwamo urukingo rwa Malaria
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko mu rwego rwo guhangana n’indwara ya Malaria, urukingo rwayo rurimo kugeragerezwa muri bimwe mu bihugu bya Afurika, by’umwihariko ko nirumara kwemezwa, u Rwanda ruzaba ruri ku isonga mu bihugu bya mbere ruzakoreshwamo. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Kamena 2019, ubwo Minisitiri Gashumba yatangaga ibisobanuro mu magambo […]
Ubukoloni n' iyobokamana intwaro zari zigamije kuzimya u Rwanda
Nyuma y’ inama yo kwigabanya umugabane wa Afurika yabereye i Berlin mu Budage muri 1884, Umwami w’ Ababiligi , LĂ©opold II yahise yiha Congo Ubudage nabwo bwigarurira Ruanda-Urundi. Kuva Gustav Adolf von Gà ¶tzen agera mu Rwanda ku ngoma ya Kigeri IV Rwabugiri akakirwa i Kageyo muri Kingogo yatangajwe no kubona uburyo igihugu cyari kiyobowe (structure […]
Col. Mambweni wa FARDC nawe yinjijwe mu bakurikiranweho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni
Colonel Jean de Dieu Mambweni wa FARDC kuri ubu akurikiranweho uruhare mu iyicwa ry’impuguke za Loni ziciwe muri Kasai mu 2017. Dosiye ye yoherejwe mu rukiko rwa gisirikare rw’iyahoze ari Kasai y’Iburengerazuba. Col Mambweni ufungiye Kananga kuva kuwa 07 Ukuboza umwaka ushize ku mpamvu z’iperereza, kuwa gatandatu ushize nibwo yamenyeshejwe ko agiye gutangira gukurikiranwa. Amakuru […]
Pasiteri yafashwe asambanya umukobwa na nyina akubitwa nk’iz'akabwana
Pasiteri Osei Kwaku wo mu gihugu cya Ghana yafashwe arimo gusambanyiriza rimwe umukobwa na nyina yabeshyaga ko arimo kubakiza urupfu, yababwiraga ko rubarekereje mu minsi mike. Ubwo yafatwaga yakubiswe azengurutswa imihanda mu ijoro yambaye agakabutura k’imbere. Ikinyamakuru Africannews.com gitangaza ko Pasiteri Osei asanzwe azwiho gukora ibitangaza abantu bagahurura, bityo kuri iyi nshuro ngo umukobwa w’imyaka […]
Somalia: Ofisiye mu ngabo za Uganda yarashe mugenzi we aramwica
Umusirikare wa Uganda uri mu butumwa bwa AMISOM ufite ipeti rya Captain kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Kamena, yarashe mugenzi we aramwica mbere yo kwitunga imbunda nawe agakurura imbarutso. Ibi byatangajwe na minisiteri y’ingabo ya Uganda, aho umuvugizi wayo, Brig. Richard Karemire avuga ko iperereza ririmo gukorwa. Yagize ati: “ Ni ukuri. Iperereza kuri […]
Benshi baguye mu mpanuka y'ikamyo yagonze gari ya moshi
Tanzania mu mugi wa Dodoma, ikamyo yagonze gari ya moshi, abantu 29 bahasiga ubuzima. Ni amakuru yemezwa na Meya w’aka karere. Meya Protais Katambi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye mu gicuku saa kumi n’igice kuri uyu wa 18 Kamena 2019. Inkuru ya Global Publishers ivuga ko umushoferi watwaraga iyi kamyo ukekwaho guteza iyi mpanuka yahise […]
U Bubiligi: Abanyarwanda bagaragarije Perezida Kagame urukumbuzi bari bamufitiye
Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu ruzinduko mu gihugu cy’u Bubiligi, yakiriwe n’imbaga y’Abanyarwanda babayo n’abandi banyamahanga bamugaragariza urukumbuzi n’urukundo bamufitiye. Perezida Kagame yakoreye uruzinduko muri iki gihugu, aho yitabiriye inama y’iminsi ibiri, yateguwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi yiga ku iterambere “JournĂ©e EuropĂ©enne du DĂ©veloppement’. Iyi nama y’iminsi ibiri, ku wa 18-19 Kamena 2019, […]
Sobanukirwa uburyo wamanika ibibazo byawe ku ijambo ry’ Imana
Yesaya 55:11 “Niko ijambo ryanjye riva mu kanwa kanjye rizamera. Ntirizagaruka ubusa, rizashobora gukora icyo naritumye.” Waba uziko iby’ urugamba uhanganye narwo biba mu ibitekerezo byawe ndetse no k’ ururimi rwawe? Ni ukubitisha ibyo bibazo byawe ijambo ry’ Imana kandi ukabiha Imana yonyine. Niho uza gutsinda urwo rugamba.Yego, biragoye iyo umuntu ari mu bibazo kandi […]
Abanyarwanda batatu bajyanye Uganda mu rukiko rwa EAC
Abanyarwanda batatu bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda mu gihe cyenda kungana n’umwaka bagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba basaba impozamarira Guverinoma ya Uganda ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no gufatwa kinyamanswa. Ni ikirego cyujujwe n’umunyamategeko Richard Mugisha wo muri Trust Law Chambers, abisabwe na Venant Hakolimana Musoni w’imyaka 35, […]
Iyo ubutegetsi budasaranganijwe bamwe baba abarakare- Dr. Murenzi
Impuguke mu mitegekere n’imiyoborere, Dr Murenzi Phanuel avuga ko uburyo bwo gusaranganya ubutegetsi butuma buri wese yumva adahejwe, ibi ngo bikaba bigira uruhare rukomeye mu gukumira uburakare. Kimwe n’abandi, bavuga ko mu Rwanda hari intambwe nini yatewe mu gusaranganya ubutegetsi, ariko ko hakiri bike bikeneye kunozwa. Dr Murenzi ati “Iyo ubutegetsi budasaranganijwe bukiharirwa na bamwe, […]
Kenya iremeza ko nta Ebola iri ku butaka bwayo nyuma y’umugore wagaragaje ibimenyetso byayo
Nyuma y’aho kuri uyu wa Mbere mu majyepfo ya Kenya hagaragaye umurwayi ugaragaza ibimenyetso bya Ebola, Minisiteri y’ubuzima muri iki gihugu yo iremeza ko nta Ebola iri mu gihugu. Abashinzwe ubuzima mu gace ka Kericho mu majyepfo ya Kenya ejo kuwa mbere batangaje ko bashyize mu kato umugore wari ufite bimenyetso bisa n’iby’abafite uburwayi bwa […]
Nyamasheke/Gihombo: Bavuga ko iterambere ryabo rikomwa mu nkokora no kutagira isoko rya Kijyambere
Abaturage bo mu Murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko nyuma ya gahunda nyinshi za Leta zibashishikariza ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere no kongera umusaruro bakuye amaboko mu mifuka bagakora bagamije isoko aho gukomeza guhingira inda gusa batanahazaga uko babyifuza,ariko ngo kuba umurenge wabo nta soko ugira n’ayo barema mu yindi mirenge bamwe hakababera […]
Muhanga: Byari amarira n’agahinda mu ishyingurwa rya Dusabumukiza wiciwe kwa Pasiteri
Agahinda kenshi n’amarira ku maso nibyo byagaragaraga mu maso y’inshuti n’umuryango mugari wa Dusabumukiza Delphine bicyekwa ko yishwe n’umusore bateganyaga kurushinga. Bamwe mu baturage bavuga ko urupfu rwe rurimo amayobera, abandi bakemeza ko rwakabaye n’isomo ku bakundana. Amakuru atangwa ku rupfu rwa Delphine kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ajya gusa, bivugwa ko yiciwe mu […]
Iyo mvuze ko nkiri isugi bagenzi banjye bambaza niba iwacu turoga- Umukobwa w’i Huye
Umukobwa w’imyaka 24 y’amavuko uvuga ko atuye mu Karere ka Huye, Umurenge wa Ngoma yatwandikiye avuga ko bagenzi be bamukwena iyi avuze ko ari isugi bakamubaza niba iwabo ari abarozi. Uyu utashatse ko amzina ye atangazwa, yanditse agira ati “ Muri iyi minsi hari ikintu kingoye cyane. Ni ukuba numva ntameze nk’abakobwa bagenzi banjye iyo […]
Amaranye umukasi mu nda imyaka 23
Umurusiyakazi witwa Ezeta Gobeeva, yatunguwe no kubwirwa ko afite umukasi ureshya na santimetero zisaga 15. Agaya abaganga bamubaze mu myaka 23 ishize n’abamuvuraga bamubwira indwara atarwaye. Gobeeva yari asanzwe ababara mu nda cyane, yagiye kwa muganga, bamunyuza mu cyuma, batungurwa no gusangamo uyu mukasi wifashishwa mu kubaga (surgery). Amafoto yo mu cyuma agaragaza uyu mukasi […]
Umukunzi wa Diamond yatwariye imbwa y’ibara riboneka hake
Umukunzi w’umuhanzi, Diamond Platnumz, Tanasha Donna yatangaje ko atwariye/ ararikiye imbwa y’umweru. Mu minsi ishize nibwo ibinyamakuru byo muri Tanzania byatangaje ko Tanasha yaba atwite, kuri ubu uyu mukobwa na we nta kibigira ibanga. Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Tanasha yavuze ko yifuza kubona iruhande rwe imbwa y’umweru ndetse anasaba abazicuruza gushaka uko bajya […]
RDC: Visi Perezida wa komisiyo y’amatora yeguye ku mirimo ye
Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere yeguye ku mirimo ye mu gihe asanzwe ari no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushinjwa gutinda gutangaza ibyavuye mu matora yo mu mwaka ushize. Bwana Norbert Basengezi wari wungirije umukuru wa CENI […]
Mohamed Morsi wabaye Perezida wa Misiri yapfiriye mu rukiko
Mohamed Morsi wari ufite imyaka 67 y’amavuko, wigeze kuba Perezida wa Misiri, yapfuye ari mu rukiko. Televiziyo y’iki gihugu yavuze ko Morsi yaguye mu rukiko aho yaburanaga ibirego by’ubutasi, ahita yitaba Imana. Yatowe kuba Perezida mu mwaka wa 2012, ubwo yari umuyobozi w’ishyaka rya Muslim Brotherhood. Yahiritswe n’igisirikare umwaka wakurikiyeho. Mohamed Morsi yaregwagwa ibyaha binyuranye na […]
Nyabihu: Umugabo yafatanywe ibiro 13 by'urumogi
Kuri uyu wa 16 Kamena, Polisi ikorera mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira yafatiye mu modoka itwara abagenzi Mujyarugamba Norbert w’imyaka 29 y’amavuko apakiye urumogi ibiro 13 mu mufuka w’ibirayi. Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira avuga ko uyu mugabo yafashwe avuye mu murenge wa Jenda […]