Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu wa Mbere yeguye ku mirimo ye mu gihe asanzwe ari no ku rutonde rw’abafatiwe ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo gushinjwa gutinda gutangaza ibyavuye mu matora yo mu mwaka ushize.
Bwana Norbert Basengezi wari wungirije umukuru wa CENI yashyikirije ibaruwa y’ubwegure bwe Perezida Tshisekedi ndetse na Perezida wa CENI nk’uko byemezwa n’umwe mu bayobozi muri CENI.
Uyu ariko yatangaje ko kugira ngo iyo baruwa yemerwe, umukuru w’igihugu n’umuyobozi wa CENI bombi bazabanza kumwemerera.
Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika iravuga ko muri Werurwe, department ya Leta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yafatiye ibihano Basengezi n’abandi bayobozi babiri ba CENI bashinjwa kubangamira amatora.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba zishinja Basengezi gukingira ikibaba abayobozi babiri ba CENI bakoresheje amafaranga y’iyi komisiyo mu nyungu za politiki no mu nyungu zabo bwite.
Uko ari batatu ariko, bahakana ibyo birego bashinjwa.


