Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika w’ umutoza muri basketball, Yves Nkurunziza asanga kuba u Rwanda rufite umukuru w’ igihugu ukunda siporo muri rusange akanakunda basketball by’ umwihariko ari amahirwe atagira uko angana.
Mu kiganiro na Bwiza.com, Yves Nkurunziza yavuze ko kuri we yatangiye kubibonamo amahirwe (opportunities )menshi kuko aho aba i Las vegas iyo yitabiriye amahugurwa ndetse n’ imikino itandukanye abantu bakunze kumubaza ibyiza by’ U Rwanda ndetse bakanashishikarira kumbaza amakuru ya HE Paul Kagame, nk’ umukunzi wa basketball.
Yagize ati” Hano muri USA bakunda kumbaza ubuzima bwo mu Rwanda muri rusange bakifuza kumenya niba koko abanyarwanda bakunda basket , ibyo bibazo nibyo mpura nabyo hano iyo abantu bamenye ko ndi umunyarwanda…”.
Perezida Kagame azirikana U Rwanda muri basket
Yves Nkurunziza avuga ko iyo yitabiriye inama za basket cyangwa amahugurwa (clinics) akerekana Passport y’ U Rwanda bituma arushaho kumenya agaciro Ka Perezida Kagame mu kumenyekanisha U Rwanda mu ruhando rw’ amahanga ngo ibyo bituma rugenda rwakira imikino iri mu rwego rwo hejuru.
Aha ,Yves Nkurunziza yakomeje avuga ko uburyo Perezida Kagame yita ku iterambere n’ umutekano byahawe agaciro gakomeye aho muri USA, bifitanye isano n’ uburyo U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bitandatu bizakira NBA AFRICA LEAGUE.
Muri 2020, ibihugu bitandatu byatoranyijwe kuzakira “NBA AFRICA LEAGUE” ni Angola, Misiri, Kenya, Maroc, Nigeria, Senegal, Afurika y’epfo, Tunisia n’u Rwanda.
Ku bijyanye n’ imyiteguro y’ U Rwanda, Nkurunziza, yagize ati” Nizera ko Abanyarwanda bafite the right connection yo kuzamura impano z’ abanyarwanda kuruta ibindi bihugu byo muri Afurika kubera umubano mwiza Perezida Kagame afitanye na NBA.

U Rwanda ruri kubaka stade yakira abantu ibihumbi 10 i Remera izakira imikino ya NBA Africa League guhera mu mezi ya mbere ya 2020.
NBA Africa League izasigira iki U Rwanda ?
Yasabye abatoza n’ abakinnyi b’ abanyarwanda kurushaho gukaza imyitozo ngo kuko agereranyije n’ ibindi b’ ibihugu bizitabira NBA Africa League U Rwanda, Kenya ndetse na Uganda nibyo bikiri hasi.
Uyu mutoza akaba n’ umusesenguzi (analyst) muri basketball asanga mu gihe abakinnyi b’ abanyarwanda bazaba bitwaye neza muri iri rushanywa bizatuma impano zabo zizamuka ndetse hari n’ abakinnyi bazajya bava mu mashuri yisumbuye bakine mu rwego rw’ Afurika.
Yakomeje agira ati” Iki nicyo gihe rero cyo guhaguruka ndasaba ishyirahamwe FERWABA ko aya azaba ari amahirwe menshi ashoboka yo kuzamura basket yacu Kandi Na MINISPOC ikabigiramo uruhare runini”.
Umukino wa Basketball ushobora kongera ubukungu
Nkurunziza yavuze ko iyo mu bihugu nka Leta Zunze za Amerika bateganyije gutegura bene iyo mikino bashyira imbere inyungu bazayibonamo kuko televiziyo zabo zizaba zibonye akazi ko kwerekana imikino, abagura abakinnyi nabo baba bari hafi aho ndetse bikababera n’ umwanya mwiza wo kwamamaza ibicuruzwa byabo bitandukanye.
Ati” NBA AFRICA LEAGUE izabera muri Afurika ndetse no mu Rwanda muri 2020 ikwiriye kugira icyo idusigira kuko tuzatanga serivisi zitandukanye harimo gucumbikira abashyitsi n’ ibindi byinshi”.

Ubwo twavuganaga na Yves Nkurunziza yari mu myiteguro yo kuzitabira amahugurwa ategurwa n’ Ikigo Point Guard College gisanzwe kizwiho ubuhanga mu guhugura abatoza bakomeye ku rwego mpuzamahanga.


