Umuhanzi Moses Ssali wamamaye mu muziki wa Uganda nka Bebe Cool, yatangaje ko yagiriwe inama na Gen. Muhoozi Kainerugaba yo gukemura mu bwumvikane ikibazo afitanye na Miss Mutesi Jolly wabaye nyampinga w’u Rwanda mu 2016, aho gukomeza gushondanira ku mbuga nkoranyambaga.
Bebe Cool yemeje ko yagiriwe iyo nama n’uriya Mugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X.
Yagize ati: “Muri iki gitondo nakiriye telefoni ya mukuru wanjye, Gen Muhoozi Kainerugaba, ku bijyanye n’ikibazo cya Jolly.”
“Nka mukuru wanjye ndetse n’umuyobozi wanjye, yangiriye inama yo kubireka, ngasiba ubutumwa nari nanditse kuri X (Twitter), kandi tukagikemura mu bwumvikane tutifashishije imbuga nkoranyambaga, kuko twembi turi abo mu muryango we kandi nta mpamvu yo guterana amagambo mu ruhame.”
Bebe Cool yunzemo ko yishimiye inama yahawe n’uriya Jenerali, anemera gushyira mu bikorwa ibyo yamusabye.
Mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki ya 16 Kamena ni bwo Bebe Cool yifashishije urubuga nkoranyambaga rwa X, ashinja Mutesi Jolly kumutekera umutwe akamucucura.
Byari nyuma yo guhurira i Londres mu Bwongereza aho bombi bari bagiye kureba umukino wa Arsenal na Manchester United wabaye mu mwaka ushize wa 2025, nk’uko uriya muhanzi yakomeje abivuga.
Mutesi mu butumwa busubiza Bebe Cool, yahakanye ibyo yashinjwe n’uriya muhanzi, agaragaza ko uwamutuburiye ari uwamwiyitiriye.
Bebe Cool mu bundi butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga yagiye agaragaza uko yahuye n’uwo avuga ko ari Mutesi Jolly, ndetse anashyira hanze ibiganiro avuga ko bagiye bagirana ku rubuga rwa WhatsApp.
Uyu muhanzi uri mu bafite izina rikomeye mu muziki wa Uganda kandi byageze n’aho asaba Perezida Paul Kagame gukora iperereza kuri uriya mukobwa, nyuma yo kumushinja gusiga isura mbi u Rwanda.
Mutesi Jolly mu butumwa yanditse kuri X ku wa Gatanu, yatangaje ko yamaze kwandikira Bebe Cool ibaruwa imusaba gusiba ubutumwa bumushinja kumutuburira bitarenze amasaha 48 ndetse akandika n’ubundi amusaba imbabazi, bitaba ibyo bakagana inkiko.
Kuri ubu uriya muhanzi yamaze gusiba ubutumwa bwose yari yanditse, nk’uko igenzura BWIZA yakoze ribigaragaza.


