Umurusiyakazi witwa Ezeta Gobeeva, yatunguwe no kubwirwa ko afite umukasi ureshya na santimetero zisaga 15. Agaya abaganga bamubaze mu myaka 23 ishize n’abamuvuraga bamubwira indwara atarwaye.
Gobeeva yari asanzwe ababara mu nda cyane, yagiye kwa muganga, bamunyuza mu cyuma, batungurwa no gusangamo uyu mukasi wifashishwa mu kubaga (surgery). Amafoto yo mu cyuma agaragaza uyu mukasi mu nda y’uyu mugore.
Nta kindi yakoze amaze kwerekwa aya mafoto uretse kurira.Yavuze ko kenshi yitabazaga abaganga ababwira ko amaze igihe kinini aribwa mu nda, bakamuha imiti igabanya uburibwe (pain killers) bamubwira ko arwaye umwijima.

Gobeeva avuga ko abaganga batarakuramo uyu mukasi, ariko ari cyo kigiye gukurikiraho.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko hatangiye iperereza kuri aya mahano yakorewe uyu mugore. Yaniyemeje kuzishyura ibikorwa byose byo kuvura Gobeeva ndetse azahabwa n’impozamarira (icyiru).
Umuvugizi w’iyi minisiteri, Irina Abaeva yagize ati: ” Iperereza ryatangiye kandi riri kugenzurwa na Minisiteri. Ubuyobozi buzishyura amafaranga yose azakenerwa mu kuvura Gobeeva. Ikindi kandi, azahabwa icyiru cy’amafaranga.”
Gobeeva afite imyaka 62 y’amavuko. Yagiye kwibagisha mu 1996; ni na cyo gihe abaganga bamusizemo uyu mukasi ukozwe mu cyuma.
Daily Mail/UK


