Abanyarwanda batatu bajyanye Uganda mu rukiko rwa EAC

Sangiza iyi nkuru

Abanyarwanda batatu bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko muri Uganda mu gihe cyenda kungana n’umwaka bagejeje ikirego mu Rukiko rw’Ubutabera rwa Afurika y’Iburasirazuba basaba impozamarira Guverinoma ya Uganda ku ifungwa rinyuranyije n’amategeko, iyicarubozo no gufatwa kinyamanswa.

Ni ikirego cyujujwe n’umunyamategeko Richard Mugisha wo muri Trust Law Chambers, abisabwe na Venant Hakolimana Musoni w’imyaka 35, akaba ari umwarimu w’umwuga, Ezechiel Muhawenimana w’imyaka 36 n’umugore we, Esperance Dusabimana w’imyaka 35 bose bakomoka mu Karere ka Rubavu, mu burengerazuba bw’u Rwanda.

Hakolimana wari umwarimu muri Ethiopia mbere yo kujya muri Uganda, aho yakundaga kujya kureba imitungo ye na business, yatawe muri yombi umwaka ushize akatirwa amezi 10 y’igifungo mbere yo kurekurwa agasubizwa mu Rwanda muri Mata, uyu mwaka.

Muhawenimana na Dusabimana, bari bagiye muri Uganda muri Nyakanga, umwaka ushize bagiye gushyingura, aho basohowe muri bus bari barimo n’abandi Banyarwanda mbere yo gufungirwa muri Gereza ya Ndorwa, mu Karere ka Kabale bashinjwa kwinjira muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

Avugana n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere, umunyamategeko Mugisha yavuze ko yatanze ikirego mu rukiko rw’umuryango wa East Africa abikoreye abantu batatu bavuzwe.

Ati: “ Aba bantu ni Abanyarwanda uburenganzira bwa muntu bwabo n’ubundi byahonyowe na Guverinoma ya Repubulika ya Uganda yirengagije inshingano zayo nk’uko biteganywa n’ibiteganywa n’amasezerano yashyizeho umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba n’ay’isoko rusange .”

Mugisha avuga ko yemeye gufata iki kirego kugirango afashe aba bantu ariko anatange umusanzu mu kubungabunga umuryango wa EAC. Uyu muryango kandi ngo wakomeza kubaho ari uko ibihugu biwugize byubahirije inshingano zabyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *