Gerald Mbanda yamuritse igitabo cya mbere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bukora neza bw’u Bushinwa n’u Rwanda ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka ”, uyu ni umutwe w’Igitabo cya Gerald Mbanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu Cyongereza yise ” China and Rwanda: Effective Leadership is Key to Transformational Governance “,

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, ku ruhande rwe, yavuze ko iki gitabo cya mbere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda cyanditswe n’Umunyarwanda kizafasha kurushaho kumva ibyagezweho mu Bushinwa no mu Rwanda, ari nako birushaho guteza imbere imibanire ishingiye ku muco no guhana ibitekerezo hagati y’abaturage n’abandi.

Muri iki gitabo cye, Gerald Mbanda, wanabaye umunyamakuru igihe kitari gito, yasobanuye imiyoborere nk’iyahinduye ibintu mu bihugu by’u Bushinwa n’u Rwanda.

Agereranya inzira y’iterambere ibihugu byombi byanyuzemo akagaragaza ko we abona ko iryo terambere ryagezweho kubera ubuyobozi bukora cyane.

Iki gitabo cyashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Kane, itariki 20 Kamena 2019, aho abantu basaga 100 barimo abayobozi b’u Rwanda n’abadipolomate bari bitabiriye iki gikorwa.

Muri uyu muhango wo gushyira ku mugaragaro igitabo cye, Gerald Mbanda yavuze ko ibyo u Bushinwa n’u Rwanda byanyuzemo bigaragaza ko ibihugu byose bifite ububasha bwo guteza imbere uburyo bwabyo bw’iterambere bitarinze kubanza kwigana uburyo bw’iterambere ry’Abanyaburayi n’Abanyamerika.

Ibihugu by’u Bushinwa n’u Rwanda bikaba bihuje byinshi, by’umwihariko mu bijyanye n’impinduka mu bukungu zishingiye ku iterambere ry’umuturage no gukura abaturage mu bukene nk’uko Mbanda akomeza abyemeza muri iki gitabo cye.

Ku kijyanye n’imibanire y’u Bushinwa n’u Rwanda, Gerald Mbanda ashima u Bushinwa nk’inshuti nyayo ya Afurika, agashimangira ko u Bushinwa bwafashije kandi bwateye inkunga iterambere rya Afurika mu nzego zitandukanye, by’umwihariko mu iterambere ry’ibikorwaremezo.

Mbanda avuga ko umugambi w’u Bushinwa uzwi nka “Belt and Road Initiative (BRI)”, umugambi ugamije kurushaho kwegeranya abatuye isi n’ubufatanye hagati yabo binyuze mu kubaka ibikorwaremezo nk’imihanda, ari wo mushinga w’iterambere uruta iyindi mu kinyejana cya 21 kandi uzarushaho guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imigabane.

Naho senateri Tito Rutaremara we yavuze ko ibyagezweho n’u Rwanda n’u Bushinwa bigaragazwa neza muri iki gitabo ari icyerekana neza koi bi bihugu bifite ubuyobozi bwiza buha abaturage ibyo babwitezeho.

Eugene Ndabaga, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, we yavuze ko iki gitabo kigaragaza ko urugendo rw’impinduka mu bihugu byombi rwubakiye ku buyobozi n’imiyoborere myiza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *