Abashaka guhungabanya umutekano [w’u Rwanda] bose ntacyo bageraho- Col. Rugambwa

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Col. Albert Rugambwa, arasaba urubyiruko kurushaho gukunda igihugu cyarubyaye birinda kugwa mu mitego y’abanzi ishobora kubashora mu migambi mibi yo kukigambanira.

Col. Albert Rugambwa wagejeje izi mpanuro ku rubyiruko rwari rusoje umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, mu Murenge wa Gishari, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’i Burasirazuba, yarwibukije ko ingabo zari iza FPR/Inkotanyi zabohoye igihugu kubera intego zari zifite, zirimo no kuba zari zigikunze.

Yagize ati “Impamvu yatumye urugamba rwo kubohora igihugu turutsinda ni uko twari dufite icyo turwanira harimo no gucyura abana b’u Rwanda bari baraheze ishyanga. Muzirikane indangagaciro yo gukunda igihugu, na kirazira yo kugambanira igihugu”.

Col. Rugambwa waganirizaga uru rubyiruko ku ‘Rugamba rwo kubohora Igihugu’ Yakomeje avuga ko mbere y’abakoloni Abanyarwanda bari babanye neza. Aho baziye babacamo ibice, byaje gutuma bamwe bahunga bava mu gihugu, babuzwa no gutaha iwabo ku mahoro. Ati “Aho niho urugamba rwo kubohora u igihugu rwaturutse”.

Mu gihe asaba uru rubyiruko gukomeza kugira ishyaka ryo gukunda igihugu no kukitangira, yanarwibukije ko mu gihe bazaba bashaje arirwo ruzakomereza aho bazaba bagereje. Agashimangira ko abagambiriye kugihungabanya nta nzira babona.

Ati “Abashaka guhungabanya umutekano bose ntacyo bageraho kuko intambara yabo idafite intego nyamara twe dufite impamvu yo kurwanira igihugu cyacu. Tuzahora turinze impamvu zatumye turwanira kubohora u Rwanda, nidusaza mukomereze aho tugeze.

Ku wa 1 Ukwakira 1990, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe n’ingabo za APR zari iza FPR/Inkotanyi,  zirarurwa kugeza ku ntsinzi yabonetse  ku wa  4 Nyakanga 1994,  ubwo izi ngabo zari zimaze kubohora Umujyi wa Kigali, zanahagaritse jenoside yakorerwaga Abatutsi hirya no hino mu gihugu, uwo munsi Guverinoma yari iriho igahita ihunga.

uru

ur
Uru rubyiruko rushimirwa uruhare rugira mu iterambere ry’igihugu

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *