Hari gusuzumwa umushinga w’itegeko rishya rigena uburyo bw’isoreshwa

Sangiza iyi nkuru

Komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko irimo gusuzuma itegeko rigena uburyo bw’isoreshwa, aho kuwa Gatatu ushize yaganiriye n’abagize imiryango itari iya leta, bagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko ibihano bicibwa abatishyura neza umusoro wa leta bikomeje kuba hejuru bikaba bibangamiye umusoreshwa

Abasoreshwa banyuranye bakunze kugaragaza ko amategeko yo mu Rwanda arebana no gusora ababangamiye cyane cyane ibijyanye n’amande acibwa uwakoze ikosa.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro, RRA, kiratangaza ko cyumvise ibyifuzo by’aba basoreshwa akaba ari yo mpamvu mu itegeko rishya hagaragaramo ingingo zizaba zisubiza ibyifuzo byabo.

Komiseri Kayigi Aimable ushinzwe abasoreshwa b’imbere mu gihugu aragira ati: “ Ingingo ya mbere ifasha abasora ni iyijyanye n’uburyo…iyo wishyuye ikirarane twabanzaga gukuramo inyungu z’ubukererwe, tugakurikizaho ibihano, tugakurikizaho imisoro fatizo. Abasora bakavuga bati ariko iki kintu kiratubangamiye. Ubu azajya yishyura ikirarane, kibanze kigabanye umusorofatizo, kugirango wa musorofatizo wo kongera kubyara izindi nyungu z’ubukererwe .”

Yakomeje agira ati: “ Icya kabiri, ni ubworoherezwe bwo kwishyura ikirarane. Kubera ko bahabwaga amezi 12, igihe kitarenze amezi 12. Itegeko rishya rikaba ryarakubye inshuro ebyiri icyo gihe, icya gatatu, cyari ibihano bijyanye no kuba wakoze imenyekanishamisoro, ariko ntiwishyure. Ibihano byacibwaga byanganaga na 50% by’umusoro. Bikaba bbyaravuguruwe rero, byavuguruwe bigabanuka, aho hashyirwa 10% bivuye kuri 50%.

Iri tegeko nubwo bivugwa ko ingingo nyinshi zigamije korohereza abasoreshwa, abagize ihuriro ry’imiryango itari iya leta baravuga ko ibihano biteganyijwe muri iri tegeko rishya bikomeje kubangamira abacuruzi.

Clarisse Munezero, umunyamategeko mu kigo gitanga ubufasha mu y’amategeko yagize ati: “ Umuntu utubahiriza ibirebana n’umusoro ku nyongera agaciro acibwa ihazabu iri mu rwego rw’ubutegetsi, ihazabu ingana na 50% by’umusoro ku nyongeragaciro yagombaga kuba yarakiriye, ihazabu ingana n’100% by’umusoro ku nyongeragaciro waciwe kandi akishyura umusoro ugaragara ku nyemezamisoro. Aha twabonye ko ibihano nabyo biri hejuru, tukaba twareba niba wenda iyi 50% yasimburwa n’10%, hanyuma 100% naryo rikaba ryasimburwa na 30% .”

Hari izindi ngingo ziri muri iri tegeko abo mu miryanho itari iya leta basanga zahinduka nk’irebana n’urwego umusoreshwa yakwiyambaza mu gihe yahuye n’ihohoterwa.

Uyu mushinga w’itegeko uracyasuzumirwa muri komisiyo ku buryo ibyagiye bigaragazwa n’abaza mu nteko ishinga amategeko gutangamo ibitekerezo, bishobora guhindurwa mu gihe cyose utaratorwa ngo uhinduke itegeko. Kugeza ubu itegeko ry’imisoro rikoreshwa mu Rwanda ryashyizweho mu 2005. Abasoreshwa bakomeje kuvuga ko imisoro yo mu Rwanda ihanitse ugerereranyije n’iyo mu karere ruherereyemo.

Ikigo cy’Igihugu cy’imisoro n’Amahoro ariko kivuga ko guhindura itegeko ryari rimaze imyaka 14 rikoreshwa bigamije korohereza abasoreshwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *