Amarangamutima kuri The Ben nyuma yo kumva ubutumwa bwa Fabien ucuranga atabona
Amarangamutima yabanye menshi Mugisha Benjamin tuzi nka The Ben nyuma yo kumva ubutumwa Hagenimana Fabien ucuranga atabona yamugeneye. TV 10 yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram agace k’amashusho agize ikiganiro yagiranye na Maniragena Fabien. Bamubajije intumbero ye, asubiza ko yemera cyane ibihangano bya The Ben ku buryo yifuza no gukorana indirimbo na we. Yavuze ko […]
Amerika yagabye igitero cyabujije gukora mudasobwa z'igisirikare cya Irani
Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivuga ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu. Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Washington Post. Cyakozwe mu kwihimura […]
Hari gusuzumwa umushinga w’itegeko rishya rigena uburyo bw’isoreshwa
Komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko irimo gusuzuma itegeko rigena uburyo bw’isoreshwa, aho kuwa Gatatu ushize yaganiriye n’abagize imiryango itari iya leta, bagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko ibihano bicibwa abatishyura neza umusoro wa leta bikomeje kuba hejuru bikaba bibangamiye umusoreshwa Abasoreshwa banyuranye bakunze kugaragaza ko amategeko yo mu Rwanda arebana no gusora […]
Yavuye i Kigali ajya i Butare ngo aryamane n’uwo bahuriye kuri Facebook
Umukobwa utarashatse ko Bwiza.com itangaza amazina ye yanditse avuga ko mu 2017 yavuye mu Mujyi wa Kigali akajya i Butare aho yari guhurira n’umuhungu bahuriye kuri Facebook avuga ko yumvaga yamukunze. Avuga ko uyu muhungu akomoka mu Karere ka Nyaruguru ariko ko bashatse guhurira ahaboroheye bombi. Uyu muhungu yari yaramubwiye ko adakunda abakobwa b’irabura ariko […]
EACJ igiye gutanga umwanzuro ku kirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngonga
Ku itariki 02 Nyakanga, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruzatanga umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’u Burundi buvuga ko habayeho amatora atubahirije amategeko yagejeje ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Umunyarwanda Martin Ngoga. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko nibasanga amatora atarubahirije amategeko, bizaba ngombwa ko EALA isubira mu matora kandi bishobora […]
Weasel arateganya kugira icyo akora ku bw’urukundo rwa Teta
Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel biravugwa ko agiye gushyira hanze indirimbo yahimbye bitewe n’urukundo ahabwa n’Umunyarwandakazi, Teta Sandra. Aba bombi bamaze igihe bavugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda ku bwo kugaragaza ko bari mu rukundo mu ruhame. Ikinyamakuru Bigeye gitangaza ko aba bombi basigaye babana mu nzu imwe kandi ko Weasel arimo […]
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza aremeza ko Imana ari yo yamusabye kutaziyamamariza indi manda
Umujyanama wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa, aremeza ko Perezida Nkurunziza adashobora kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhatanira indi manda mu 2020 kuko ngo Imana ari yo yamuhishuriye ko atagomba kubikora. Mu kiganiro n’abavugizi b’inzego zitandukanye z’u Burundi cyo kuwa Gatanu ushize, itariki 21 kamena, umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yavuze ko urubyiruko rw’Imbonerakure […]
Jean Pierre Bemba yasesekaye i Kinshasa
Jean Pierre Bemba umaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo yageze mu murwa mukuru wa Kinshasa saa mbiri kuri uyu wa 23 Kamena. Biteganywa ko saa kenda arakora inama kuri Sainte ThèrĂ©se mu karere ka Ndjili ari kumwe n’abaturage ndetse n’abagize ihuriro ry’ishyaka LAMUKA rigizwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Bemba yatangaje ko […]
Rusizi: Imirenge ya Butare na Bweyeye yugarijwe n’igwingira n’imirire mibi ku bana bari munsi y'imyaka 5
Ubuyobozi bw’ubuzima mu karere ka Rusizi buvuga ko nubwo no mu yindi mirenge y’akarere ka Rusizi irimo na Kamembe,Gihundwe na Mururu y’umujyi ikigaragaramo abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ibibazo by’igwingira n’imirire mibi,ariko imirenge ya Butare na Bweyeye yo ifite ibipimo biri hejuru cyane ugereranije n’indi,ababyeyi n’abayobozi baho bagasabwa ingamba zihariye ngo bahangane n’iki kibazo […]
Ethiopia: Umugaba mukuru w'ingabo yarasiwe mu gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi
Tariki ya 22 Kamena, umuyobozi wa leta ya Amhara, Ambachew Mekonnen n’umujyanama we muri Ethiopia biciwe mu gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi. Amakuru avuga ko n’umugaba mukuru w’iki gihugu yarasiwemo. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavugaga ko hataramenyekana abagabye iki gitero muri iyi leta iherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Addis Ababa ariko Brigadier General Tefera […]
Sudani: Abayoboye abigaragambya bemeye inama za Ethiopia
Abayoboye abigaragambya muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu bavuze ko bemeye ishyirwaho rya guverinoma yiganjemo abasivili, yayobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho nk’uko byasabwe na Etiyopiya. Uko bisabwa, hashyirwaho itsinda ry’abantu 15 ryashyiraho ubuyobozi bwa gisivili bwaba bugizwe n’abasivili 8 n’abasilikare 7. Inteko ya gisilikare iri ku buyobozi muri Sudani, ntabwo yari yatanga umwanzuro wayo ku […]
Gakenke: Abantu bane bafashwe bibye amabuye y’agaciro
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli kuri uyu wa 20 Kamena, yafashe abasore 4 bamaze kwiba ibiro 20 by’amabuye y’agaciro azwi nka “coltan’’ bibye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke umurenge wa Ruli. Abafashwe ni Hakuzimana Froduard w’imyaka 24, Niyigena Celestin w’imyaka 25, Habineza Egide […]
Gukora amasaha menshi byongera ibyago byo kurwara imitsi y’ubwonko-Ubushakashatsi
Abashakashatsi bavuga ko gukora amasaha menshi biteza ibyago byinshi byo kurwara indwara y’imitsi yo mu bwonko. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Bufaransa, bugaragaza ko amasaha menshi ari arenze amasaha 10 y’akazi ku munsi mu minsi nibura 50 mu mwaka. Abantu bakoreweho ubu bushakashatsi, abakoze amasaha menshi mu gihe kirenga imyaka 10 aribo bari bafite […]