Ku itariki 02 Nyakanga, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruzatanga umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’u Burundi buvuga ko habayeho amatora atubahirije amategeko yagejeje ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Umunyarwanda Martin Ngoga.
Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko nibasanga amatora atarubahirije amategeko, bizaba ngombwa ko EALA isubira mu matora kandi bishobora kuba iherezo ry’ubuyobozi bwa Hon. Martin Ngoga.
Nyuma y’aho u Burundi butangiye iki kirego, abunganira Martin Ngoga bamaze amezi menshi bivugwa ko barimo gushakisha ibirego byizewe bizatuma babasha nabo kujyana mu butabera Umunyamabanga Mukuru wa EAC.
Ibi ngo bishobora gushyira igitutu ku Burundi ku buryo binashobotse bwasubirana ikirego bwatanze.
Ku wa 19 Ukuboza 2017 nibwo Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA ariko ntibyishimirwa n’u Burundi bwifuzaga uwo mwanya kimwe na Tanzania. Icyo gihe amatora yashobotse ku munsi wa kabiri kuko uwabanje yasubitswe ubwo abadepite ba Tanzania n’ab’u Burundi batasubiraga mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abadepite.
Ku munsi wa kabiri nabwo amatora n yabaye abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari ariko Umurundi Leontine Nzeyimana yari yiyamamaje abona amajwi atatu n’ubwo atari ahari.
Ibyo nibyo u Burundi bwahereyeho buvuga ko amatora atari akurikije amategeko kuko ngo ubusanzwe kugira ngo EALA ifate umwanzuro bisaba nibura buri gihugu kuba gihagarariwe na bibiri bya gatatu by’abadepite icyenda gifitemo.


