Mu gihe imirwano irimbanyije muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu gace gatuwemo n’Abanyamulenge, haribazwa aho izi nyeshyamba za Red- Tabara na Mai Mai zikomora amikoro y’intambara.
Kuri ubu nk’uko Chimpreports ibitangaza, izi nyeshyamba ku Cyumweru zagabye igitero mu duce twa Irumba na Kaseke ndetse zica abatari bacye.
Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Ishyaka IFUCD, Alex Byicaza wagize ati “ N’uyu munsi baracyarwana. Twamenye ko mu bishwe harimo abari bagiye gusura imiryango yabo.”
Abaturage bakomeje batangaza ko izi nyeshyamba zikomeje umurego ari nako zerekeza mu gace ka Minembwe rwagati.
Aka gace kagiye kavugwamo kuba indiri y’umutwe wa gisirikare wa Gen. Kayumba Nyamwasa. Uyu mugabo yahakanye kugira ingabo muri aka gace naho abaturage baho bakemeza ko ingabo ze zimutse zikajya mu birometero 200 ahitwa Bijabo na Ndondo.

Bivugwa ko muri ibi bitero by’inyeshyamba mu mezi make ashize bimaze guhitana abatari bake mu gihe abandi ibihumbi bamaze kuva mu byabo.
Uretse n’ibi, abaturage ntibahwemye kuvuga ko uburyo izi nyeshyamba zirwana n’ibikoresho zifite bigaragara ko nta kabuza hari ababyihishe inyuma, bazitera inkunga n’ubwo baterura ngo bavuge abo ari bo.
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Bavuga bari basanzwe bahangana nazo ariko ko kuri iyi nshuro bigaragara ko zifite aho ziri gukura ubufasha kuva mu ntangiro z’umwaka wa 2019. Mu minsi ishize bavugaga ko zakajije umurego ku buryo zari gufata ikibuga cy’indege cya Kavumu.


