RDC: Perezida Tshisekedi yasabye Imana imbabazi

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yasabye Imana imbabazi ku bw’amaraso y’inzirakarengane z’abaye Congo yagiye amenwa mu bihe bitandukanye.

Mu gikorwa cy’amasengesho cyabereye kuri sitade y’i Kinshasa (Stade des Martyrs de Kisnhasa), Perezida Tshisekedi, yasenze asaba Imana ngo ibonekera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo akayisaba imbabazi ku bw’amaraso ya benshi yamenwe.

Yagize ati “Mu izina ry’abayobozi bose bacyuye igihe ndetse n’abariho ubu, ndasaba imbabazi ku bw’amaraso y’inzirakarengane yamenwe ku bushake cyangwa ku bw’amakosa yoroheje”

Mu isengesho rye, yasabye ko Imana iha imbabazi abayobozi b’igihugu n’abaturage muri rusange. Yagize ati “Natuye ibyaha byanjye, iby’abaturage banjye ndetse n’ibindi byakozwe n’abandi ku butaka bw’igihugu cyanjye. Utubabarire kuba umwanya wawe twarawusimbuje abantu, bemerwa nk’ibigirwamana,….”.

Ku busabe bwa Perezida Félix Tshisekedi, amatorero n’amadini by’i Kinshasa nibyo byateguye aya masengesho mu rwego rwo kwimakaza amahoro n’ubumwe bw’abanye Congo.

Nk’uko Radio Okapi ibitangaza, Félix Tshisekedi akaba asaba abaturage ba Congo guca ukubiri n’ingengabitekerezo ishingiye ku moko n’amacakubiri, ahubwo bagaharanira icyateza igihugu cyabo imbere, hazamurwa imibereho myiza.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *