Ishyaka rya Me Ntaganda ryiyemeje gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ‘Partie Social Imberakuri’ riyobowe na Me Bernard Ntaganda ryatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2019,  ritangiza icyumweru cy’imfungwa ryise iza politiki mu Rwanda, by’umwihariko ngo rikaba rigiye gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda zigafunurwa.

Iri shyaka ririho kuva mu 2008 ariko rikaba ritemewe mu yemewe mu Rwanda. Nyuma ryaje gucikamo ibice, hari igice cyaryo kiri mu mashyaka yemewe mu Rwanda ndetse gifite ugihagarariye mu nteko.

Igice kiyobowe na Bernard Ntaganda cyasohoye itangazo nk’uko BBC ibitangaza, risinyweho na Me Ntaganda, rivuga ko bateguye icyumweru cyahariwe imfungwa za politiki, iri shyaka rikazagikoramo ibikorwa binyuranye.

Iri shyaka rivuga ko muri iki cyumweru, rizakoramo ibikorwa byo gusura izo mfungwa, ibiganiro mpaka mu bitangazamakuru mu Rwanda no mu mahanga no gusura intumwa z’ibihugu mu Rwanda bakazibwira iby’izo mfungwa.

Muri iki cyumweru kandi iri shyaka rivuga ko rizasaba imiryango mpuzamahanga nka Loni, ubumwe bw’uburayi, ubumwe bwa Africa, SADC n’ibihugu by’inshuti y’u Rwanda nka Amerika, Ubwongereza, Ububiligi n’ibindi, ‘gushyira igitutu kuri Guverinoma y’u Rwanda ikarekura imfungwa ryita iza politiki ndetse ngo n’abafungiye ibitekerezo byabo’.

Mu mpera z’umwaka ushize Leta y’u Rwanda yarekuye bamwe mu mfungwa bavugaga ko bafungiye politiki; Madamu Ingabire Victoire, Diane Rwigara na nyina Mukangemanyi. Nyuma y’ifungurwa ryabo bimwe mu bitangazamakuru byagiye bitangaza ko byakozwe ku bw’igitutu cy’amahanga.

Ingabire Victoire yafunguranwe n’izindi mfungwa zisaga ibihumbi bibiri harimo na Kizito Mihigo, Perezida Kagame yavuze ko imbabazi yatanze ari bwo buryo bwo gukemura ibibazo no kubaka u Rwanda, asaba abafunguwe gucisha macye cyangwa bakisanga basubiye muri gereza.

Aha ni naho yasubije abavugaga ko yashyizwe ku gitutu, ati “Aho iki gihugu cyavuye hatwigishije ko tugomba kwanga kuba abantu bo kugendera ku byo bategetswe”.

Me Bernard Ntaganda uyobora iri shyaka PS-Imberakuri kuva mu mwaka wa 2010 yafunzwe imyaka ine ahamijwe ibyaha byo kuvutsa igihugu umudendezo, amacakubiri, imyigaragambyo itemewe no kwifatanya n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *