Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo gusabira ibihano Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Umurundi Liberat Mfumukeko ishinja gukoresha nabi miliyoni eshatu z’amadolari z’umuryango.
Ambasaderi Liberat Mfumukeko ariko we arahakana iryo koresha nabi ry’umutungo wa EAC ashinjwa.
Abagenzuzi b’imari babwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igice cy’ayo mafaranga cyaguzwe ibintu bitigeze bigera mu bubiko kandi hatagaragara neza inzira byanyuzemo, mu gihe ikindi gice hatagaragara icyo cyakoreshejwe bakemeza ko yanyerejwe.
Raporo y’aba bagenzuzi igaragaza uko ubutunzi bw’umuryango wa EAC bwakoreshejwe kuva muri kamena 2017, ivuga ko hari n’irindi nyereza no gukoresha nabi umutungo byabaye, kutubahiriza amategeko agenga itangwa ry’amasoko no kurenga ku mategeko agenga itangwa ry’akazi.
Itangazo yashyize ahagaragara nk’uko tubikesha Ijwi rya Amerika, Liberat Mfumukeko we avuga ko iiyo raporo ari iya kera akemeza ko mu mwaka ushize wa 2018 yari yerekanye ko uko kunyereza umutungo ntakwabaye.
Biteganyijwe ko raporo y’Inteko Ishinga Amategeko ya EAC izashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu, izafata icyemezo cy’uko abashinjwa kunyereza umutungo bahanwa.


