Ubushakashatsi: Abanyagitugu bagereranywa n' abarwayi bo mu mutwe

Ubushakashatsi bwakozwe  na Patrick Lemoine bugaragaza ko abategetsi b’ abanyagitugu bahuriza ku myitwarire imwe irangwa no kwikubira bikabije ndetse no kumva ko ibyo batekereza byagenderwaho babyanga bakaba banahasiga ubuzima, ibyo uyu mushakashatsi abifata nk’ indwara yo mu mutwe. Inzobere mu bijyanye no gusesengura indwara zo mu mutwe zituruka ku myitwarire , Patrick Lemoine yakoze inyigo […]

Joseph Kabila yatsembye kuva mu ngoro iteganyirijwe Perezida Felix Tshiskedi

Bitewe n’ agaciro k’ amafaranga ye bwite avuga ko yakoresheje mu mirimo yo gusana, Joseph Kabila wasimbuwe na Felix Tshisekedi  yavuze ko atazapfa kuva mu ngoro isanzwe iteganyirijwe abakuru b’ igihugu cya Congo-Kinshasa. Iyo ngoro Joseph Kabila yanze kurekura kandi avuga ko yaguzeho igice ariko akaba yanze no kwerekana ibyangombwa yubatswe na  Mobutu Sese Seko […]

Kenya: Umudepite yatawe muri yombi azira amagambo y’urwango ku banyamahanga

Polisi ya Kenya yataye muri yombi inahata ibibazo umudepite Charles Njagua Kanyi wavuze amagambo yuzuye urwango ku banyamahanga by’umwihariko abakomoka muri Tanzania na Uganda. Iyi ntumwa ya rubanda ishinja aba banyamahanga kubatwara imirimo y’ubucuruzi n’ishoramari mu gihugu cye. Uyu mudepite yavuze ko abivanze muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi b’abanyamahanga bose bagumba kuva muri icyo gihugu bagasubira […]

RDC: Hasohowe impapuro zo guta muri yombi umuyobozi w’umutwe wa NDC-R

Ubutabera bwa gisirikare muri Kivu y’Amajyaruguru bwasohoye impapuro zo guta muri yombi umuyobozi w’inyeshyamba witwa Guidon Shimiray Mwissa. RFI yabashije kubona kopi y’izi mpapuro zasohowe ku itariki 07 Kamena Gen. Timothee Mukuntu yemeje ko ari umwimerere. Guidon Shimiray Mwissa arashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’ubugumutsi, ibyaha by’intambara yinjiza mu gisirikare abana n’ibyaha byibasiye inyokomuntu binyuze […]

Uwabaye Miss wa Gambia mu 2014 yahishuye uko yafashwe ku ngufu n’uwahoze ari perezida

Umukobwa w’imyaka 23 wigeze kuba Miss Gambia, Toufah Jallow, yahishuye ukuntu mu 2015 yafashwe ku ngufu n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh, ubwo yari akiri ku butegetsi. Ubuhamya bwe ni bumwe mu bukubuye muri raporo ya Human Rights Watch isobanura neza irindi fata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina byakozwe na Yahya Jammeh. Gusa, […]

Perezida Kagame n’umufasha we muri Madagascar- AMAFOTO

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2019, nibwo bageze mu gihugu cya Madagasikari, aho bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge. Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, […]

Abahoze mu Bacengezi bavuga ko ibyakozwe na Leta y’u Rwanda bidasanzwe

Bamwe mu bahoze mu nyeshyamba bagabaga ibitero mu Rwanda bagahungabanya umutekano, bavuga ko ingabo z’igihugu barwanaga nazo zagiye zibafasha zikabavura kandi ari abanzi, bakaba bashima Leta y’ubumwe. Bavuga ko Abacengezi bari barabajujubije, n’abo ingabo z’u Rwanda zifashe aho kubagirira nabi ahubwo bakabitura ineza, ibi ngo byagiye bitungura benshi babaga bafashwe mpiri cyangwa barashwe batabasha kugenda. […]

Dr Kayumba ku kwibaza kwa BBC ku byatangajwe na Perezida Kagame

Impuguke muri politiki mpuzamahanga akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba yagize icyo atangaza kuri BBC yagaragaye yibaza niba ibivugwa na Perezida Kagame ko Abanyaburayi bishyira hejuru ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu byaba ari byo. Mu kiganiro na France 24, Kagame yakebuye Abanyaburayi abashinja buri gihe kwishyira hejuru bumva ko ari bo bubahiriza uburenganzira bwa muntu […]

Hari amanyanga ashobora kuba yarakozwe mu kwishyuza abaturage amazi- Min. Gatete

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Amb. Gatete Claver, avuga ko mu mezi abiri ashize Abanyarwanda binubiye ko ibiciro bishyujwe ku mazi ari umurengera, bityo akaba yasobanuriye inteko ko “hashobora kuba harabayemo amakosa”. Ibiciro bishya by’amazi mu Rwanda byatangajwe mu mpera y’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, ariko abafatabuguzi batangiye kubyishyurizwaho mu kwezi kwa kane. Byateje uburakari kuko abenshi bagaragaje ko bishyujwe amafaranga […]

Kigali: Lt. Joel Mutabazi urwaye amaso yavuze ko ataburana atareba

Imbere y’umucamanza, Lt Joel Mutabazi n’abamwunganira mu mategeko, Me Mukamusoni Antoinette na Amani Jean de Dieu, bongeye kuvuga ko impamvu bataburana urubanza rw’ubujurire ari uko uregwa arwaye amaso ndetse atanabasha gusoma dosiye y’ikirego. Nk’uko bivugwa n’aba bamwunganira, bavuga ko nk’uko byari byategetswe n’urukiko ku wa 20 Kamena 2019, uyu Lt Joel Mutabazi wahoze mu itsinda […]

RDC: FARDC Yakajije umutekano aho inyeshyamba zikomoka muri Uganda zibasiye abaturage

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) yakajije umutekano mu kibaya cya Mwalika, giherereye mu gace ka Bashu, mu Burasirazuba bw’Amajyepfo ya Teritwari ya Beni, mu rwego rwo guhashya inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda, zimaze iminsi zihica abaturage. Umuvugizi w’ingabo ziri mu bikorwa byo guhashya imitwe y’inyeshya bizwi nka Sokola2, Major Mak Hazukay […]

Kwinjira 'mu bukwe' bwa Diamond bisaba kwishyura akayabo

Umuhanzi Diamond Platnumz yaciye amarenga ko agiye gukorana ubukwe n’umukunzi we, Tanasha Donna mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka gusa kwinjira bikaba ari ukwishyura. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri hoteli yitwa  Hyaat Regency mu Mujyi wa Dar- Es Salaam ku munsi w’ejo, Diamond yaciye amarenga ko ashobora gukora ubukwe na Tanasha kuwa 7 Nyakanga kandi kwinjira […]

Kigali/Gasabo: Haracyekwa ko abana babiri bava inda imwe bishwe n’amadayimoni

Amakuru y’urupfu rw’abana babiri bava inda imwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, abaturanyi bakaba bakeka ko baba bishwe n’imyuka mibi bita Amajyini, amahembe cyangwa se Amadayimoni. Ni abana babiri ba Juwakimu Bosco na Uwimana Dorcas, batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana ho mu […]

Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Liberat Mfumukeko, ari mu mazi abira

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo gusabira ibihano Umunyamabanga Mukuru w’uyu Muryango, Umurundi Liberat Mfumukeko ishinja gukoresha nabi miliyoni eshatu z’amadolari z’umuryango. Ambasaderi Liberat Mfumukeko ariko we arahakana iryo koresha nabi ry’umutungo wa EAC ashinjwa. Abagenzuzi b’imari babwiye Inteko Ishinga Amategeko ko igice cy’ayo mafaranga cyaguzwe ibintu bitigeze bigera mu bubiko kandi hatagaragara […]

Abakozi ba AC Group bashyira amafaranga ku makarita ya Tap&Go bakomeje gushinjwa ubujura

Bamwe mu baturage bakoresha ikarita y’urugendo izwi nka tap&go barinubira ubujura bwa hato na hato bavuga ko bakorerwa n’ababashyiriraho amafaranga ku makarita y’urugendo , bavuga ko hari igihe umuhereza amafaranga agomba kugushyiriraho akagushyiriraho make ugereranije n’ayo wamuhaye , wanamusaba inyemezabwishyu akayikwima. Aba ni bamwe mu bakora ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange mu […]