Abahoze mu Bacengezi bavuga ko ibyakozwe na Leta y’u Rwanda bidasanzwe

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu bahoze mu nyeshyamba bagabaga ibitero mu Rwanda bagahungabanya umutekano, bavuga ko ingabo z’igihugu barwanaga nazo zagiye zibafasha zikabavura kandi ari abanzi, bakaba bashima Leta y’ubumwe.

Bavuga ko Abacengezi bari barabajujubije, n’abo ingabo z’u Rwanda zifashe aho kubagirira nabi ahubwo bakabitura ineza, ibi ngo byagiye bitungura benshi babaga bafashwe mpiri cyangwa barashwe batabasha kugenda.

Ndayambaje Innocent ati “Njyewe ikintu cyantangaje, bandasiye ku rugamba, bakimara kundasa uwo nitaga umwanzi niwe wamvuye, anjyana mu bitaro , ingabo za RDF nizo zanjyanye mu bitaro, ziramvura, zimaze kumvura ndatangara, mbona ari abantu nkanjye”.

Hakizimana Celestin ati “Iyi Leta y’ubumwe n’ubwiyunge ibyo yakoze nanjye byarandenze, kuba naraturanye n’abaturage nkabarasa cyangwa se kuba nararasiwe ku rugamba mfashwe n’abo twarasanaga gutya gutya, ntibanyishe, kuri ubu nanjye byarandenze”.

Abo ibikorwa by’abacengezi byagiragaho ingaruka harimo n’abo mu miryango yabo, bityo mu Karere ka Nyabihu, Intara y’Iburengerazuba hakaba hari abavuga ko binjiye mu gisirikare kubera ibyo Abacengezi babakoreraga.

Ndagijimana Etienne wigaga mu mwaka wa Gatatu w’amashuri yisumbuye, avuga ko yinjiye mu gisirikare cy’u Rwanda ku bw’uburakari bari bamaze guterwa n’Abacengezi bari bishe bakanakomeretsa bagenzi babo biganaga.

Ati “Nari ngeze mu mwaka wa Gatatu Tronc-Commun, hari abari bakomeretse ku kigo n’abapfuye, icyo gihe umutekano wari muke, abahungu twari kumwe twahise dufata umwanzuro wo kudasubira mu rugo ahubwo ko twajya mu gisirikare, icyantangaje icyo gihe ni uko Abacengezi ntari nzi nasanze ari abantu duturanye”.

Aba baturage batuye mu Karere ka Nyabihugu bavuga ko bishimishije kuba isabukuru y’imyaka 25 igihugu kimaze kibohowe igiye kuba gitekanye. Bashima Leta yavanze ingabo, by’umwihariko ko iyo babonye bene wabo batahutse nyuma yo gufata icyemezo cyo kwitandukanye n’imitwe irwanya Leta y’u Rwanda bibanezeza.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *