Bamwe mu baturage bakoresha ikarita y’urugendo izwi nka tap&go barinubira ubujura bwa hato na hato bavuga ko bakorerwa n’ababashyiriraho amafaranga ku makarita y’urugendo , bavuga ko hari igihe umuhereza amafaranga agomba kugushyiriraho akagushyiriraho make ugereranije n’ayo wamuhaye , wanamusaba inyemezabwishyu akayikwima.
Aba ni bamwe mu bakora ingendo mu modoka zitwara abantu mu buryo rusange mu Mujyi wa Kigali, binubira servisi mbi bahabwa n’ababashyirira amafaranga ku makarita y’urugendo Tap and go , bavuga ko babiba cyane, ngo hari igihe umuha amafaranga runaka ngo agushyirireho wajya kureba ugasanga yashyizeho make ugereranije n’ayo wamuhaye, ngo wasaba inyemeza bwishyu igaragaza amafranga wamuhaye bakayikwima bakubwirako ntazihari.
Ku ruhande rw’icyigo cya AC Group gifite mu shingano aya makarita y’urugendo bavuga ko iki kibazo bagihagurukiye bikomeye , kuburyo ubifatiwemo ahita yirukanwa ndetse akaba yahabwa n’ibindi bihano .Umunyana Sharon Ushinzwe ubucuruzi n’imenyekanisha muri AC Group, asaba abaturage kujya bishyiriraho amafaranga bakoresheje telephone zabo ngendanwa mu buryo bwo kwirinda icyo kibazo.
Gahunda yo kwishyura hakoreshejwe ikarita y’urugendo ya Tap and Go yashyizweho na Sosiyete AC mu kurwanya ubwumvikane buke bugaragara hagati y’abishyura n’abishyuza mu modoka zitwara abagenzi, hakimukwa ikoreshwa ry’ikoranabuhanga nk’uko iyi nkuru ya RadioTv10 ikomeza ivuga
Ikibazo cy’ubujura abagenzi bavuga ko bukorwa n’abashinzwe gushyiraho aya mafaranga ni kimwe mu byo abakoresha aya makarita binubira cyane bavuga ko hakwiye gushyirwaho ubugenzuzi bwimbitse ndetse basaba ubuyobozi bw’iki kigo gukangurira abakozi babo kujya batanga inyemeza bwishyu ngo dore ko bituma ushyizeho amafaranga agenda nta gushidikanya kuri servisi ahawe.
Ni ikibazo kandi ngo kibangamira intego u Rwanda rwihaye yo gutanga service nziza kandi vuba hakoreshejwe ikoranabuhanga by’umwihariko mu guhererekanya amafaranga
Kuburyo abatega imodoka mu mujyi wa Kigli basaba inzego zibishinzwe mu gukemura iki kibazo bavuga ko kibangamye bikomeye cyane ko benshi batega imodoka buri munsi bakoresheje aya maklarita y’urugendo


