Dr Kayumba ku kwibaza kwa BBC ku byatangajwe na Perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Impuguke muri politiki mpuzamahanga akaba n’umushakashatsi, Dr Christopher Kayumba yagize icyo atangaza kuri BBC yagaragaye yibaza niba ibivugwa na Perezida Kagame ko Abanyaburayi bishyira hejuru ku bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa Muntu byaba ari byo.

Mu kiganiro na France 24, Kagame yakebuye Abanyaburayi abashinja buri gihe kwishyira hejuru bumva ko ari bo bubahiriza uburenganzira bwa muntu bonyine mu gihe abandi ari abo kubwangiriza.

Ikigo Ntaramakuru cy’Abongereza (BBC), cyanditse kuri Twitter cyibaza niba koko ibyavuzwe na Perezida Kagame ari ukuri. Cyasabye kandi abagikurikira kohereza amajwi batanga ibitekerezo byabo.

BBC yagize iti “ Ese uburengerazuba [abateye imbere] bafite ukwikuza ku bijyanye n’ingingo yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu? Perezida w’u Rwanda we yavuze ko ariko biri. Ohereza igitekerezo cyawe.”

Capture 6

Dr Kayumba usa n’ugaragaza yemerenya na Perezida Kagame yongeyeho ko hari n’izindi ngingo abateye imbere badahwema kugaragza ko ari bo bari imbere kurusha abakennye cyangwa bari mu nzira y’amajayambere (Southerners).

Ati “ Iki kibazo mu buryo bwaguye cyakabaye kibaza ngo: Uburengerazuba ntibwikuza ku bijyanye  1) uburenganzira bwa muntu? 2) Imyitwarire? 3) ubumenyi? na 4) iterambere?”

Capture 7

Kuri iyi ngingo yo kwikuza, Kagame yasabye Abanyaburayi kureka kwishyira hejuru ndetse anatera utwatsi raporo yasohotse yavugaga ko mu Rwanda ategeka havugwa ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Iyi ngingo iragarukwaho mu gihe raporo zitandukanye zakunze gutunga agatoki u Rwanda ko ruhutaza uburenganzira bwa muntu ariko rwo rukazitera utwatsi.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *