Kwinjira 'mu bukwe' bwa Diamond bisaba kwishyura akayabo

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz yaciye amarenga ko agiye gukorana ubukwe n’umukunzi we, Tanasha Donna mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka gusa kwinjira bikaba ari ukwishyura.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri hoteli yitwa  Hyaat Regency mu Mujyi wa Dar- Es Salaam ku munsi w’ejo, Diamond yaciye amarenga ko ashobora gukora ubukwe na Tanasha kuwa 7 Nyakanga kandi kwinjira bikaba bisaba kwishyura ibihumbi 200 by’amashilingi ya Tanzania. Aya uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda arenga asagaho gato ibihumbi 79.

Muri iki kiganiro, Diamond yari agamije kurarikira rubanda ibirori bya Wasafi Festival.

Abajijwe igihe azakorera ubukwe, Diamond ni we wavuze amagambo ko ashobora kuzabukora ku itariki yavuzwe haruguru.

Ati “ Hazaba hari ameza icumi gusa ya rezerivasiyo. Ameza atanu muri aya azishyurwa ibumbi 200 by’amashilingi, andi asigaye azishyurwa ibihumbi 80. Nabararikira gukora rezerivasiyo kuko iriya tariki ntizigera yibagirana mu mitwe yanyu.”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Ibinyamakuru byo muri Tanzania nka ghafla bitangaza ko kuvuga ko iyi tariki abantu batazayibagirwa byaba bivuze ko agiye gukora ibyo yavuze ko atazabyarana na Tanasha badashakanye.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *