Kigali: Lt. Joel Mutabazi urwaye amaso yavuze ko ataburana atareba

Sangiza iyi nkuru

Imbere y’umucamanza, Lt Joel Mutabazi n’abamwunganira mu mategeko, Me Mukamusoni Antoinette na Amani Jean de Dieu, bongeye kuvuga ko impamvu bataburana urubanza rw’ubujurire ari uko uregwa arwaye amaso ndetse atanabasha gusoma dosiye y’ikirego.

Nk’uko bivugwa n’aba bamwunganira, bavuga ko nk’uko byari byategetswe n’urukiko ku wa 20 Kamena 2019, uyu Lt Joel Mutabazi wahoze mu itsinda ry’abasirikare barinda Perezida Kagame yahuye na muganga ntiyahabwa indorerwamo z’amaso.

Urukiko rwabajije Lt Mutabazi uko imwe mu myanzuro y’ubujurire yabonetse nyamara avuga ko atabona. Yavuze ko iyo myanzuro atayizi, ko iyo azi ari ijyanye n’inzitizi zagaragajwe zasabaga gufungurwa by’agateganyo.

Lt Mutabazi avuga ko n’ubwo umwunganira mu mategeko yamusomera iyo myanzuro ariko ko atazakomeza kumusomera urubanza rwose.

Umucamanza yamutangarije ko inyungu ariwe uyifite yo kuba yaburana urubanza rukava mu nzira dore ko ari nawe wajuririye ibihano yahawe bwa mbere. Lt Mutabazi yamutangarije ko abizi kandi ko ari nawe ubabaye atari umucamanza ufunzwe, ndetse ko mu gihe yaba yabonye indorerwamo mu cyumweru kimwe yaba yateguye urubanza akaburana.

VOA yakurikiranye uru rubanza, ivuga ko  iburana riheruka, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwari rwatangaje ko rufatanyije na gereza imufunze bazaba bamuboneye indorerwamo mu gihe kitarenze icyumweru.

Capt. Nzakamwita Faustin uhagarariye ubushinjacyaha, avuga ko basanze abakora luneti badafite ibirahuri byazo, bityo bizatumizwa hanze y’igihugu, urukiko rukaba rwategetse ko ku wa 3 Nyakanga 2019, zigomba kuzaba zashyikirijwe Mutabazi agategura ubwiregure bwe.

Joel Mutabazi yajuriye nyuma y’aho urukiko rwa Gisirikare rumuhamije ibyaha umunani birimo no gushaka guhitana umukuru w’igihugu, Paul Kagame yarindaga, ibi byaha Mutabazi akaba abihakana. Abandi bareganwa kuri uyu wa Kabiri hireguye babiri bemera ibyaha bagasaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *