Joseph Kabila yatsembye kuva mu ngoro iteganyirijwe Perezida Felix Tshiskedi

Sangiza iyi nkuru

Bitewe n’ agaciro k’ amafaranga ye bwite avuga ko yakoresheje mu mirimo yo gusana, Joseph Kabila wasimbuwe na Felix Tshisekedi  yavuze ko atazapfa kuva mu ngoro isanzwe iteganyirijwe abakuru b’ igihugu cya Congo-Kinshasa.

Iyo ngoro Joseph Kabila yanze kurekura kandi avuga ko yaguzeho igice ariko akaba yanze no kwerekana ibyangombwa yubatswe na  Mobutu Sese Seko wari perezida wa Zaà¯re kuri ubu yaje kwitwa Repbulika Iharanira Demokrasi ya Congo.

Mu gihe Mobutu yategekaga Congo-Kinshasa iyi ngoro yari ituwemo n’ abagize umuryango we ariko inakira abashyitsi b’ icyubahiro b’ igihugu.

Kuva yatorerwa kuba Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi ntiyigeze arwanira kujya muri iyi nyubako yamugenewe kuko atuye mu nyubako  iherereye mu gace kitirirwa Umuryango w’ Ibihugu bya Afurika Yunze Ubumwe mu mujyi wa Kinshasa.

Amakuru dukesha La Libreafrique agizwe n’ inyandiko zitandukanye zagiye zandikwa na Joseph Kabila avuga ko ku mafaranga ye bwite yaguze ikibanza kibangikanye n’ ingoro ya Perezida wa Congo-Kinshasa ariko Leta iriho ikamusaba kutitiranya ibi bibanza byombi.

Ni muri urwo rwego Umuyobozi mukuru muri Perezidansi ya Congo-Kinshasa, Vital Kamerhe yatangaje ko hagiye gukoreshwa miliyoni  115 z’ amayero yo gusana iyo ngoro Joseph Kabila agituyemo ndetse n’ ayandi mayero 65 yo guzasana ibiro bya Perezida wa Repubulika.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *