Amakuru y’urupfu rw’abana babiri bava inda imwe yamenyekanye mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki ya 25 Kamena 2019, abaturanyi bakaba bakeka ko baba bishwe n’imyuka mibi bita Amajyini, amahembe cyangwa se Amadayimoni.
Ni abana babiri ba Juwakimu Bosco na Uwimana Dorcas, batuye mu Mudugudu wa Tetero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, umwe yari afite imyaka irindwi undi ari icyenda.
Uwimana Vestine watabajwe mbere na nyina w’aba bana, avuga ko yatabajwe ngo abasengere, hamwe n’undi bajyane bagezeyo basanga bashizemo umwuka. Ati “Nahise ntuma umwana ku wundi mumama ngo aze dusengere abana barwaye, araza, njye mbanza gusubira mu rugo ngarutse nsanga yaje. Kubera ko nyina wabo atari yamenye ko bapfuye, uwo mumama niwe wamubwiye ko bapfuye, ati ‘banapfuye nijoro’ kuko bakonje”.
Yakomeje avuga ko Dorcas yamutangarije ko byageze nijoro ahagana saa yine (22:00) we n’abana be bamerewe nabi cyane, ariko ko hari ibintu bijya bibafata bikabaniga batabibona, ariko muri iryo joro ngo bikaba byabanigiye rimwe.
Ati “Yansobanuriye ko n’ubundi ibyo bintu byari bisanzwe bibaniga, ngo byari nk’inshuro ya gatatu bibabayeho, bikabazenguruka urugo rwose bagasabayangwa ariko bikaza gutuza bigakira”.
Abandi baturanyi b’uyu muryango, bakomeza bavuga ko bacyeka ko bishwe n’amadayimoni. Uyu ati “Ni amadayimoni wenda ntawamenya cyangwa se bikaba ari nk’ibyo mu muryango “. Undi ati “Wasanga wenda ari nk’amahembe ngo kuko umwe yapfuye areba hasi, ngo kuko byamurushaga imbaraga”.
Abaturage batangarije Flash Tv ko bagaya cyane ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwamenye amakuru kare ariko bukagera muri urwo rugo hashize amasaha menshi.
Uyu ati “Abayobozi guhera ku mudugudu bajye bamenya ko bariya ari bantu atari Inkoko zapfuye, Inkoko ishobora gupfa bakayirya ariko bariya ni abantu. Tekereza kuba bigeze izi saha ariko bakiri mu nzira, abana bapfuye na ambilansi itari yaza ngo babajyane kwa muganga, bigaragare ko abayobozi b’ahangaha badakora inshingano zabo”.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka Kagari ka Kabuye, Hategeka Augustin avuga ko uyu muryango wari usanzwe ubayeho nk’iyindi ihatuye, gusa ngo icyaba kishe aba bana cyababereye amayobera mu gihe imirambo yabo yajyanwe kwa muganda gukorerwa isuzuma, nyina w’aba bana ajyanwa kwa muganga.
Amakuru agera kuri Bwiza.com, avuga ko aba bana bapfuye se ari muri gereza, akaba yarageze iwe ahagana saa munani zo kuri uyu wa Kabiri atabaye nyuma yo gufungurwa. Iby’ishyingurwa ryabo bikaba bitaramenyekana mu gihe n’aba babyeyi babo batamerewe neza kubera agahinda basigiwe n’urupfu rw’abana babo.


