Polisi ya Kenya yataye muri yombi inahata ibibazo umudepite Charles Njagua Kanyi wavuze amagambo yuzuye urwango ku banyamahanga by’umwihariko abakomoka muri Tanzania na Uganda.
Iyi ntumwa ya rubanda ishinja aba banyamahanga kubatwara imirimo y’ubucuruzi n’ishoramari mu gihugu cye. Uyu mudepite yavuze ko abivanze muri ibyo bikorwa by’ubucuruzi b’abanyamahanga bose bagumba kuva muri icyo gihugu bagasubira iwabo.
Mu mashusho yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, uyu mudepite yagaragaye akikijwe n’abaturage benshi ababwira ati’’Urebye ku masoko yacu, abanyatanzaniya n’abanyakenya bihariye ubucuruzi bwacu. Turarambiwe. Tubahaye amasaha 24 ntibagenda,tuzabakubita kandi nta muntu numwe dutinya’’
Uyu mudepite yakomezaga asubiramo amagambo ati’’Turarambiwe’’ maze abaturage bamugaragiye bagakoma mu mashyi y’urufaya. Yanasabye ko n’abashinwa bari myuri iki gihugu basubira iwabo.
Depite Kanyi yatowe aturutse mu ishyaka riri ku butegetsi rya Jubelee. Uyu mudepite akomoka mu gace ka Gikomba ahari isoko rinini aho abanyakenya bamaze iminsi binubira uburyo abanyamahanga by’umwihariko abashinwa babatwaye isoko.
Depite Kanyi usanzwe ari n’umuhanzi, azwi ku mazina ya ‘Jaguar’ azwi cyane mu ndirimbo nka Kigeugeu yamamaye mu myaka yashize.
BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko n’ubwo uyu mudepite yatangaje ibi, guverinoma ya Kenya yatangaje ko yitandukanije nawe ndetse ko abanyamahanga bifuza gukorera ubucuruzi mu gihugu, umutekano wabo urarinzwe.
Gusa ntabwo byarangiriye aho kuko minisitiri w’intebe wa Tanzaniya Kassim Majaliwa yahamagaje ambasaderi wa Kenya muri Tanzania Dan Kazungu kugira ngo atange ibisobanuro kuri ayo magambo y’uwo mudepite.
Umudepite wo muri Tanzania uturuka mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Freeman Mbowe yatangaje ko aya magambo agomba kwitonderwa. Yavuze ko urwango ku banyamahanga rugomba kwamaganwa kuko ngo ibi bintu byabaye muri Afurika y’epfo bihitana abaturage benshi.


