Ubushakashatsi: Abanyagitugu bagereranywa n' abarwayi bo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Ubushakashatsi bwakozwe  na Patrick Lemoine bugaragaza ko abategetsi b’ abanyagitugu bahuriza ku myitwarire imwe irangwa no kwikubira bikabije ndetse no kumva ko ibyo batekereza byagenderwaho babyanga bakaba banahasiga ubuzima, ibyo uyu mushakashatsi abifata nk’ indwara yo mu mutwe.

Inzobere mu bijyanye no gusesengura indwara zo mu mutwe zituruka ku myitwarire , Patrick Lemoine yakoze inyigo iziguye ashingiye ku mikorere y’ abategetsi b’ ibyamamare ariko baranzwe n’ ubunyagitugu nka Alexandre le Grand wo mu Bugiriki,  Churchill wo mu Bwongereza anyuze kuri  Louis XIV wo mu Bufaransa na Adolph  Hitler w’ u Budage.

Lemoine yemeza ko ubunyambaraga, Ubutwari ndetse rimwe na rimwe  n’ ubunyamaswa ni bimwe mu bintu byagiye biranga abo abanyagitugu banditse amateka akomeye ku isi.

Ibi Lemoine yabishimangiye cyane mu gitabo aherutse gusohora  yise La Santé psychique de ceux qui ont fait le monde”, bisobanura mu Kinyarwanda ubuzima bwo mu mutwe bw’ ibihangange byakoze amateka y’ isi.

Yibajije niba koko abantu bagiye bayobora isi ndetse banasiga amateka niba ari beza bose bituma agerageza  kubatandukanya agendeye ku bikorwa n’ amateka byabaranze.

Lemoine agereranya Hitler, Staline na Satani bitewe nibyo yita isi bifuzaga kubamo no kurema ndetse ngo  n’ uburyo babishakaga batitaye ku burenganzira bw’ ikiremwamuntu.

Agira ati” Hitler yari afite uburwayi bwo mu mutwe bushingiye mu kwifuza ibimurenze (idéaliste passionné) bigatuma atatinyaga gufata ibyemezo bikomeye ndetse bishobora no kuzamo kumena amaraso by’ ahato n’ ahato”.

Kuri Stalline ,Lemoine  asanga ubunyagitugu bwe bwagiraga aho bugarukira kuko yageragaho akitekerezaho ndetse akanatinya iherezo rye yibaza cyane ku rupfu rwe.

Umwongereza Churchill n’ Umufaransa de Gaulle yabashyize mu rwego rw’ intwari zagiye ziharanira ko sosiyete zabo zarushaho kwigenga no gutera imbere.

Naho Napoléon, Catherine II , Louis XIV, Jules César, Alexandre le Grand yabashyize mu rwego rw’ abanyagitugu bifuza kwica abantu badahuje imitekereze.

Jeanne d’Arc, Bouddha ndetse na Yezu yabashyize ku rwego rw’ abatagatifu bitewe n’ ibikorwa byaranze ubuzima bwabo bitarimo guharanira inyungu y’ ibintu ahubwo ngo bashaka gukiza ubugingo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *