Perezida wa Repubulika, Paul Kagame n’umufasha we, Madamu Jeannette Kagame, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Kamena 2019, nibwo bageze mu gihugu cya Madagasikari, aho bitabiriye ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 kimaze kibonye ubwigenge.
Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter, yagize iti “Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bageze muri Madagascar aho bitabira isabukuru ya 59 iki gihugu kimaze kubonye ubwigenge”.
Itangaza ko Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina n’umufasha we Mialy Rajoelina, aribo bakiriye ku kibuga cy’indege cy’i Antananarivo, Perezida Kagame n’umufasha we.
Madagasikare ni kimwe mu bihugu bigize umugabane wa Afurika, ni ikirwa gituwe n’abaturage basaga miliyoni 25. Mu mwaka wa 1960 nibwo iki gihugu cyakolonizwaga n’u Bufaransa cyabonye ubwigenge, ari ku wa 26 Kamena.


Ibirori by’isabukuru y’imyaka 59 Madagascar imaze ibonye ubwigenge


