Umukobwa w’imyaka 23 wigeze kuba Miss Gambia, Toufah Jallow, yahishuye ukuntu mu 2015 yafashwe ku ngufu n’uwahoze ari perezida w’iki gihugu, Yahya Jammeh, ubwo yari akiri ku butegetsi.
Ubuhamya bwe ni bumwe mu bukubuye muri raporo ya Human Rights Watch isobanura neza irindi fata ku ngufu n’ihohotera rishingiye ku gitsina byakozwe na Yahya Jammeh.
Gusa, umuvugizi w’ishyaka APRC Jammeh yabarizwagamo yahakanye ibyo byaha bishinjwa uyu mugabo kuri ubu ubarizwa mu buhungiro muri Guinea Equatorial.
Uyu witwa Ousman Rambo Jatta, mu itangazo ryanditse yageneye BBC yagize ati: “ Twe nk’ishyaka n’abaturage ba Gambia turambiwe ibirego bidafite ishingiro byakomeje kuvugwa ku wahoze ari perezida wacu ,”
Uyu yakomeje avuga ko Jammeh ntacyo afite cyo kuvuga kuri ibi birego yita ibinyoma, ashimangira ko ari umugabo utinya Imana kandi yari umuyobozi mwiza wubahaga Abanyagambiyakazi.

Uyu mukobwa wafashwe ku ngufu we aravuga ko ashaka kuzahurira na Jammeh mu rukiko agahabwa ubutabera.
Aragira ati: “ N’ukuri nagerageje guhisha inkuru no kuyisiba no kumenya ko itari bimwe mu bingize. Ariko mu by’ukuri sinari kubibasha none nahisemo kuvuga ubu kubera ko ari igihe cyo kuvuga inkuru no kumenya ko Yahya Jammeh yumva ibyo yakoze .”

Toufah Jallow kandi avuga ko ashaka gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo y’ukuri, ubwiyunge no gusana (TRRC), yashyizweho na Perezida Adama Barrow, watsinze amatora yo mu 2016 muri Gambia.
TTRC ikaba iri mu iperereza ku ihonyorwa ry’uburenganzira bwa muntu ryakozwe na Yahya Jammeh mu gihe cy’imyaka 22 yamaze ku butegetsi, no kuri raporo ku bwicanyi, iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko byamuranze.
Uko Jammeh yamusabye kumubera umugore
Toufah Jallow avuga ko yari afite imyaka 18 y’amavuko ubwo yahuraga na Yahya Jammeh nyuma yo gutsinda irushanwa ry’ubwiza mu 2014, mu murwa mukuru Banjul.
Mu mezi yakurikiye iyambikwa ikamba rye, avuga ko uwahoze ari perezida yigiraga nk’umubyeyi kuri we iyo bahuraga, akamugira inama, akamuha impano, amafaranga, ndetse ageza n’amazi ahora ameneka iwabo.
Hanyuma, umunsi umwe ku ifunguro ryari ryateguwe n’umukozi wa Perezida Jammeh, Jallow avuga ko yamusabye ko bashyingiranwa ariko akanga ndetse akanga no kumva uwo mukozi wa Jammeh wamwumvishaga ko agomba kumurongora.

Nyuma yo kwanga, uwo mukozi wa Jammeh noneho yamusabye ko yajya mu birori biri mu rwego rw’idini ku ngoro ya perezida nk’uwabaye Nyampinga w’igihugu muri Kamena 2015. Ariko ubwo ngo yageragayo, yajyanywe mu nzu ya perezida.
“ Byaragaragaraga neza uko ibi byari bigiye kuba ,” uyu ni Jallow asobanura ukuntu Jammeh yari yamurakariye kubera ko yamwanze.
Uyu avuga ko amugeze imbere Jammeh yamukubise urushyi yarangiza akamutera urushinge mu kaboko.
Avuga ko yabanje gusigiriza imyanya y’ibanga ye mu isura ye, yarangiza akamusinika hasi ku mavi yarangiza akazamura ikanzu akinjiza igitsina cye ahatarabugenewe (Sodomising).
Nyuma y’ibi uyu mukobwa ngo yaratashye yifungirana iwabo amara iminsi itatu adasohoka nyuma afata icyemezo cyo guhungira muri Senegal.
Ubwo yari I Dakar, ngo yashatse ubufasha ku miryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye, hashize ibyumweru yimurirwa muri Canada, aho yabaga kugeza ubu.
BBC ivuga ko itabashije kugenzura ibyo birego, ariko umwe mu bahoze mu buyobozi muri Gambia utarifuje ko umwirondoro we ujya ahagaragara, yemeza ko yari azi amahano abera mu ngoro ya perezida. Avuga ko abakozi benshi bahakoraga bari igitsina gore kandi bahabwaga akazi kugirango bajye bamara perezida irari ry’imibonano mpuzabitsina.
Uyu yibuka ko yajyaga abona Miss Jallow kuri perezidansi, rimwe na rimwe mu masaha akuze.
Undi mugore wari warahawe akazi ashinzwe protocol kuri perezidansi afite imyaka 23, yabwiye HRW ko yahatiwe imibonano mpuzabitsina na Perezida Jammeh mu 2015.
Uyu mugore nawe utarifuje ko amazina ye ajya ahagaragara, avuga ko umunsi umwe perezida yamuhamagaye mu cyumba cye. Ati: “ Yatangiye kunyambura imyenda, ambwira ko ankunda, ko azankorera buri kimwe n’umuryango wanjye, ko nta muntu ngomba kubibwira kubera ko nimbikora nzahura n’ingaruka .”
Akomeza agira ati: “ Numvise nta mahitamo mfite. Uwo munsi twararyamanye kandi nta kwikingira .”
Si aba gusa bemeza ko bafashwe ku ngufu n’uwahoze ari perezida wa Gambia, Yahya Jammeh, gusa icyo bahuriyeho bose ni uko babaga ari abakobwa bakiri bato batarengeje imyaka 23 y’amavuko.


