Umugore yashatse ko turyamana ndabyamga none anyanga urunuka- Umusore utuye ku Muhima

Sangiza iyi nkuru

Umusore witwa  Julius Nsabimana (amazina yahinduwe nk’uko yabidusabye) yandikiye Bwiza.com avuga ko afite imyaka 28 akaba atuye mu Murenge wa Muhima ari nako asaba inama ku kibazo afitanye n’umugore wifuje ko baryamana yabyanga agahinduka umwanzi gica.

Uyu musore yanditse agira ati “  Mba mu gipangu kibamo umugore ufite umugabo n’abana bane. Uyu mugabo arakuze n’ubwo atari cyane ariko umugore we aracyari muto kuko afite nk’imyaka 37. Ubwo nazaga kuba aho hantu, uyu mugore yangaragarizaga ko anyishimiye yewe akanashanira n’imbabura dore ko njye ntabyo nari nzi. Yantumiye aho yakoreraga gusa sinajyayo. Nyuma akankorera ibindi bikorwa bingaragariza urukundo. Ariko simbyiteho.”

“ Umunsi umwe yambajije impamvu nta mukobwa ujya unsura mubwira ko ntabikunda ngira ngo abimbajije ku bw’amatsiko. Umunsi umwe ntiyari yagiye ku kazi kandi nanjye nari niriwe mu rugo. Yarampamagaye ngo arimo gukora isuku mu nzu, bityo ngo nze mufashe gusunika akabati kugira akore isuku neza. Ninjiye ngo mufashe nasanze yambaye akenda kagufi, nta sutiye kandi kabonerana. Nafashe akabati ndagasunika, ubwo nari nkiri muri ibyo, uyu mugore yampereye inyuma arambobera arankomeza, ambwira ko ankunda kandi ko yumva ashaka ko twakora imibonano mpuzabitsina. Numvaga nanjye amarangamutima yazamutse ariko nibuka ko afite abana tujya kungana, mpita mwiyaka ndasohoka.”

“ Kuva icyo gihe, yarandakariye cyane. Anteza n’abana be bakantukira ubusa. Aranyanga ku buryo anabinyereka.

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]

Bakunzi ba Bwiza.com, uyu mugore namukorera iki? Ufite igitekerezo watwandikira kuri info@bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *