Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Prof.Shyaka Anastase avuga ko hifujwe ko umurwa mukuru w’igihugu waba utandukanye n’utundi turere nyuma y’ibibazo byagiye bigaragara mu matora.
Min. Shyaka wari mu Nteko Nshingamategeko, ahagarariye Guverinoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 28 Kamena 2019, ubwo yari arimo ayigezaho irangashingiro ry’umushinga w’itegeko ngenga rigenga amatora, yavuze ko uko byari bisanzwe byatezaga ibibazo haba mu miyoborere n’ibindi bitandukanye.
Yagize ati “Hashingiwe ku cyifuzo cy’uwo murwa mukuru, imiyoborere n’imiterere yawo, n’imiterere y’inzego twifuje ko umurwa mukuru wagira imiterere itandukanye n’iy’utundi Turere tugize igihugu. Imiterere isanzwe yateraga ibibazo mu rwego rw’imiyoborere, imikorere no kunoza imitangire ya serivisi ariko cyane cyane mu rwego rwo kwihutisha iterambere mu Mujyi wa Kigali”.
Avuga ko iyo ariyo mpamvu nyamukuru y’ingingo zihinduka muri iri tegeko ngenga rigenga amatora mu Rwanda. Mu byukuri ngo byubakiye ku bizahinduka mu miterere y’inzego zizagira umurwa mukuru w’u Rwanda nyuma y’uko itegeko riwugenga rizaba ryemejwe.
Imigendekere y’amatora mu Mujyi wa Kigali mu bigendanye no gutora abajyanama b’Umujyi wa Kigali niho hari impinduka. Muri iri tegeko ngenga ngo harahinduka ingingo nke cyane zirimo iya 125, 140, iya 145 yahujwe n’iya 146 bibyara ingingo nshya ya 145 nayo ijyanye n’amatora y’abajyanama b’Umujyi wa Kigali.
Nyuma yo kubaza ibibazo no guhabwa ibisobanuro by’inyongera, abadepite bemeje ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga amatora, ukaba uzoherezwa muri Komisiyo bireba kugira ngo iwusesengure byimbitse.
Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 nk’uko ryavuguruwe muri 2015 mu ngingo yaryo ya 7 riteganya ko habaho itegeko rigena imitunganyirize n’imikorere y’Umurwa Mukuru w’u Rwanda ariwo Kigali, iri rikaba ariryo rizagenderwaho habaho uyu mwihariko kuri Kigali.


