Bamwe mu baturage baturiye umupaka w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko bufite gereza z’ibanga hafi yawo, ngo zikaba zifungiyemo abatavuga rumwe na Leta hamwe n’Abanyarwanda.
Aho izi gereza ngo ziri ni muri Komini Bugabira na Ntega, mu Ntara ya Kirundo, Intara iri mu Majyaruguru y’u Burundi, ikaba ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.
Amakuru agera kuri SOS Medias/ Burundi, avuga ko abafungiye muri izo gereza basabwa kugira amafaranga batanga ari hagati y’ibihumbi 100 na 200 by’amarundi kugira ngo uwayifungiwemo arekurwe.
Izi gereza zitazwi ngo ni 10: Carubambo, kinyovu, Rutagara Mugendo, Kigari, Nyemera, kigaga na mugina ziri muri Ntega, Komini Ntega. Naho muri Komini Bugabira, ngo hari gereza ya Rugasa, Kiri na kiyonza. Izi gereza zose ngo zicungwa n’urubyiruko rw’Imbonerakure rw’ishyaka CNDD-FDD.
Uyu muturage ati “Imbonerakure zigizayo impirimbanyi z’amashyaka nka CNL, FRODEBU ndetse na Uprona igice kitemewe na Leta hamwe n’Abanyarwanda, bakorerwa iyicarubozo, bagakubitwa, ndetse bakanicishwa inzara. Iyo babuze amafaranga yo kwishyura bakangishwa ko bagiye kujugunywa mu mugeze uhegereye”
Umwe mu baharokokeye, yagize ati ” Hari igihe nabonye umunyarwanda ajugunywa mu Kanyaru aboshye, kubera ko umuryango we utari wabonye amafaranga 150 000 yo kwishyura ngo arokoke”.
SOS Media dukesha iyi nkuru yagerageje kuvugisha Guverineri w’Intara ya Kirundo, , Alain Tribert Mutabazi ngo agire icyo avuga kuri ibi bivugwa kuri Leta, yanga kugira icyo abivugaho.


