Igikorwa cyo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ku nshuro ya 22 cyatangijwe na nyakubahwa Perezida wa Repuburika y’u Rwanda Paul Kagame aho yacanye urumuri rw’icyizere afatanyije na Perezida wa Tanzaniya Dr. John Pombe Maguful hari tariki ya 7 Mata 2016.
Ku munsi wa kabiri w’icyumweru cy’icyunamo aho umunyamakuru wa Bwiza.com yasuye, ni mu murenge wa Mukarange akagari ka Cyamuganga mu mudugudu wa Ndaramaho ho mukarere ka Gicumbi , ubwo yaganiraga n’uhagarariye abagore mu murenge wa Mukarange, Madamu Mujawamariya Pelagie yahise anyomoza amakuru yavugaga ko abagore muri ako gace batitabira cyane ibiganiro mu gihe cyo kwibuka.
Yagize ati :’’ikigaragara naje muri aka kagari ka cyamuganga kuko havugwaga ubwitabire bw’abagore bucyemangwa, gusa nkihagera nasanze ibyo bambwiraga bitari ukuri”.
Yakomeje avuga ko impanvu byavugwaga, hari hari ikibazo cyo kutiyizera kw’abadamu mu gihe bari aho ibiganiro bibera batanga ibitekerezo kimwe no gusobanuza ibyo baba batunvishye.
Mu nzira yo gukemura iki kibazo, yashishikarije abagore kumva ko hari uburinganire badakwiye kwitinya kimwe no kwitabira kugira ngo iki kibazo kitazamugarura muri aka kagari.
Mu gusoza yagarutse ku gikorwa cyo kwibuka maze yibutsa ko kwibuka ari ibya buri muturarwanda wese ndetse n’abatuye hanze yarwo bikazafasha kurwanya jenoside n’ingengabitekerezo yayo aho iva ikagera, ntizongere kubaho ukundi mu Rwanda no ku isi hose.
Imihango yo kwibuka ku nshuro ya 22 jenoside yakorewe Abatutsi, yagiye ikorerwa mu midugudu yose, muri za Ambasade z’u Rwanda zitandukanye kimwe no muri za gereza z’u Rwanda aho infungwa zihabwa ibiganiro nk’uko abandi babihabwa.
Ikindi ni uko n’ubwo icyumweru cy’icyunamo gisojwe, ariko iminsi ijana(100) yo kwibuka izakomeza kugeza kuwa 04 Nyakanga, ubwo hazaba hizihizwa Umunsi wo Kubohora igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Anicet Rutembesa/bwiza.com


