Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza buvuga ko nubwo bwifuzaga kwesa imihigo yose bari barahize mu mwaka w’ingengo y’imari ya 2018 — 2019 kuko mu mihigo 73 bari bahize harimo imihigo imwe ikiri inyuma ngo bikaba byaratewe n’uko yagiye igira ikibazo.
Ntazinda Erasme umuyobozi w’akarere ka Nyanza avuga ko umuhigo wa mbere utarashoboye kugerwaho ijana ku ijana ari uwo gushyira mu bikorwa inama zatanzwe n’umugenzuzi w’imari ya Leta ubu ngo uri ku kigero cya 76% icyatumye uteswa ngo n’uko hari ibyo basabwaga gushyira mu bikorwa ariko hagomba kuzamo n’izindi nzego .
Umuhigo wo gukangurira abaturage kwitabira ubwisungane mu kwivuza nawo ntiwashoboye kugerwaho kuko ubu uri ku kigero cya 83% ,umuhigo wo guha inkunga y’ingoboka ihabwa abatishoboye bo mu cyiciro cya mbere.
Kuko nubwo abagomba kuyahabwa bose bayahawe ariko ngo bayabonye igihe cyararenze kuko bagombaga kuyabona mu kwezi kwa karindwi umwaka wa 2018 ariko bakayabona mu kwezi kwa 9 ibi ngo byatewe nuko bari batarabona amabwiriza yo gutanga ayo mafaranga bikaba byaatumye utagera ijana ku ijana kuko ubu uri kuri 91,6%.
Agira ati « inkunga y’ingoboka twagombaga kuyibaha mu minsi 15 ariko byararenze tuyabaha harenzeho ukwezi ndetse n’umuhigo wo kwishyura abakora imirimo y’ amaboko muri VUP nabo ntitwabishyuriye igihe kuko amafaranga atagiye abonekera ku gihe kandi tugomba kubahembera iminsi 15 ikurikira 10 baba barakoze ibi byatumye uyu muhigo utagerwaho 89,3%»
Kuri yi mihigo itaragezweho kandi haniyongeraho umuhigo wo gukoresha ifumbire ya DAP mu gihingwa cy’ibigori kuko aka karere kahuye n’izuba ryinshi bigatuma ibigori byagombaga guhingwa bidahingwa bityo gukoresha ifumbire nabyo ntibigerweho kuko uyu muhigo uri 90,5%
Nubwo bwose ariko iyi mihigo itageze ku ijana ku ijana ubuyobozi buvuga ko bwishimira ko yose iri ku kigero cyo hejuru ya 80% , ariko ko hari indi mihigo yageze ku kigero cya 100% nk’uwo kubakira abatishoboye barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batagiraga aho kuba ,ibiraro byo mu kirere ndetse na gahunda ya Girinka.
Umwaka ushize w’imihigo akarere ka Nyanza kaje ku mwanya wa nyuma wa 30 umuyobozi wako avuga ko ubu icyo bakoze kugira ngo bakore kurushaho byanatanze umusaruro ukomeye ari ugukurikirana cyane imihigo bashyize imbaraga mu gukurikirana imihigo ndetse n’abafatanyabikorwa babo
Imihigo 73 yose akarere gafite harimo imihigo 27 iri mu nkingi y’ubukungu ,34 iri mu nkingi y’imibereho myiza na 12 iri mu nkingi y’ imiyoborere myiza.


