Abayobozi n’abaturage bo mu Karere ka Kirehe, barishimira ibikorwa by’indashyikirwa byabafashije kwibonera amavuriro n’ibindi ibikorwaremezo byakozwe hatifashishjwe ingengo y’imari ya Leta mu mwaka w’imihigo 2018/2019.
Mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019 mu karere ka Kirehe hari hateganyijwe ibikorwa 163 byarimo imihigo 72 n’ibindi bikorwa 91 bigamije iterambere ry’Akarere
Muhoza Salivain utuye mu Kagari ka Cyanya mu murenge wa Kigarama, yavuze ko bashimishijwe no kuba umwaka w’imihigo urangiye besheje umuhigo biyemeje wo kwiyubakira ivuriro riciriritse (Poste de santé).
Yagize ati “Abaturage turishimira ko twesheje umuhigo wacu wo kubaka poste de santé hano mu kagari ka Cyanya, twari dufite ikibazo bitewe n’uko twivurizaga kure bikadutwara igihe kingana n’amasaha atatu ariko ubu twatangiye kwivuriza ku ivuriro twiyubakiye ubwacu tutagombye gusaba inkunga abaterankunga cyangwa ubufasha bwa Leta , turishimye ko twakoresheje imbaraga zacu mu muganda na buri muturage agatanga umusanzu w’amafaranga kandi tubona ko uruhare twagize mu kubaka ivuriro ryacu twiteguye kuzikoresha dukora ibindi bikorwa byo guteza imbere akagari kacu n’umurenge dutyemo”.
Murara Emmanuel utuye mu Murenge wa Mushikiri yemeza ko abaturage bagize uruhare mu kugera ku bikorwaremezo mu murenge wabo bitewe n’uko abaturage bafite imyumvire yo kugera ku iterambere bishatsemo ibisubizo .
Aragira ati “Abaturage tumaze kugera kuri byinshi bitewe n’uko twiyemeje kwigira, tugerageza kwishakamo ibisubizo tugakemura ibibazo byacu tudasabye ko babanza kudufasha ,uyu mwaka twabonye amazi aho atageraga bikozwe n’abaturage ubwacu mu myaka 3 yashize twari twarizaniye amazi ariko adahagije ariko ubu turavoma hafi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Gerard Muzungu nawe ashimira abaturage bagize uruhare mu bikorwa 14 by’indashyikirwa byakozwe mu ngengo y’imari 2018/2019.
Aragira ati “Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari twakoze ibikorwa byose 72 biri mu mihigo twasinyanye na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, muri uyu mwaka w’imihigo 2018/2019 hari ibindi bikorwa 91 byari biteganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari ,turishimira ko nibura tumaze kwesa imihigo nibura ku gipimo cya 95% ndetse iminsi isigaye izarangira turi kuri 98 ,turashimira uruhare rw’abaturage bagaragaje mu mihigo”.
Akarere ka Kirehe kamaze kwegukana inshuro ebyiri igikombe cy’ibikorwa by’indashyikirwa byakozwe hifashijwe umuganda. Ibi bikorwa abaturage bikoreye birimo kubaka amashuri, Poste de sante n’ibintu byuzuye bitwaye asaga 304.



