Umunyamategeko Eitay Mack na Yair Auron w’umwalimu muri Kaminuza, bandikiye minisiteri y’ingabo ya Isiraheli bayisaba gutanga amakuru afatika y’intwaro yagurishije mu Rwanda hagati ya 1990 na 1995, kugeza ubu Urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu rwateye utwatsi ubu ubusabe.
Aba bombi basabye ibisobanura iyi minisitiri, bavuga ko abaturage ba Israel bakeneye ubusobanuro bwimbitse niba koko Leta yabo yaratanze intwaro zakoreshejwe mu kwica inzirakarengane z’Abatutsi byaba ngombwa Israel igasaba u Rwanda imbabazi.
Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye ko n’ubwo abaturage bafite uburenganzira bwo kumenya ayo makuru, hari izindi mpamvu zikomeye zirebana n’umutekano ndetse n’ububanyi n’amahanga zituma ayo mabanga agomba gukomeza kugirwa ubwiru.
Ibikubiye muri uwo mwanzuro, bagira bati: “Twasanze gutangaza amakuru nta nyungu bifitiye abaturage nk’uko ababisabaga babigaragazaga,twabihisemo tumaze kubona ko byagira ingaruka ku mutekano n’ububanyi n’amahanga”.
Aganira na Press Tv, Mack yagize ati: “Ku bwacu, ubu ni ubwikanyize bwa Leta ya Israel. Tuzakomeza gushyira ahagaragara ukuri ndetse no gushyikiriza ubutabera Abayisiraheli bagize uruhare mu bwicanyi bwabereye mu Rwanda.”
Yakomeje avuga ko ibyo urukiko rwatangaje kidafututse kandi bibogamye ndetse ko Minisiteri y’Ingabo ya Israel yaba yaragurishije imbunda u Rwanda mu buryo bunyuranyije n’itegeko mpuzamahanga ry’akanama k’Umutekano ka Loni, ryavugaga ko muri icyo gihe nta gihugu cyongera kugurisha intwaro mu Rwanda.
Bivugwa ko Israel yagurishije na Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe, intwaro zirimo imbunda, amasasu n’imipanga byakoreshejwe n’abasirikare n’Interahamwe, mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu mu 1994.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


