Mukuru wanjye yanyirukanye iwe anziza kutisanzura mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina

Sangiza iyi nkuru

Muraho neza, mugire inama kuko ubu nsa nk’uri mu mazi abira nyuma y’aho mukuru wanjye amenyeye ko iyo akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we mba mbyumva.

Mu bisanzwe, ku ivuko ni muri Karongi, maze imyaka itatu mba muri urwo rugo, njyewe ndi umunyeshuri haburaga imyaka ibiri ngo nsoze amasomo yanjye. Bitewe n’imiterere y’inzu yabo, icyumba wararamo cyose ntibyakubuza kumva ibikorerwa mu cyumba cy’abakuru.

Mu minsi ishize nibwo yashatse kunganiriza ariko anyinja, ashaka kumenya niba hari ibyo njya numva barimo kuganira bya gikuru, ndavuga gutera akabariro, rwose ntabwo naciye ku ruhande naramwemereye ko mbyumva kandi ko ndi namukuru, ko ibyo ntacyo byambangamiraho.

Rwose nabonye ko bimubabaje cyangwa se bimuteye guhangayika, gusa ku rundi ruhande na njye mbere byarambangamiraga, nk’umuntu nkumva nanjye ngize ubushake bw’icyo gikorwa, ariko ubu narabimenyereye, ibyo bakora byose ntacyo biba bimbwiye.

Nyuma yo kumubwiza ukuri, nabonye ahindutse, hashira iminsi mbona atishimye, ubu yambwiye ko nshaka aho kuba, ko inzu yabo ari nto, mbese ambeshya n’ibindi ariko icyo nzira ndakizi. Gusa umugabo we, si umushurashuzi, mu gihe tumaranye ntacyo mushinja pe.

Imyaka itatu tumaranye, kuri iyi ngingo y’ubusambanyi, ntayo muziho pe. Ubu rero ndareba nkasanga bitoroshye pe! Mungire inama, kuko no kwicumbikira mba mbona bitoroshye kandi ikirenze kuri icyo n’amafaranga narihaga y’ishuri (Kaminuza) hari ayo banyongereragaho.

Nkibaza nti, ese kunyirukana byaba byaraturutse kuri bombi [ Umugabo n’umugore], ese naba mbabangamira nte? hari uwaba yarambeshyeye se ko ndyamana n’umugabo we? ku bwanjye sindiyumvisha impamvu nirukanywe amaze kumenya neza niba batera akabariro mbyumva, kuko niyo bacuranga radio ntibimbuza kubyumva.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *