Wema Sepetu yavuze urwo yaboneye mu buroko
Nyampinga wa Tanzaniya mu 2006 akaba n’icyamamare mu mukino wa filimi, Wema Sepetu yari amaze icyumweru muri gereza. Avuga ko hari byinshi bibi yabonyemo ku buryo byamugizeho ingaruka. Wema yabwiye ikinyamakuru The Friday ko kuva yagera muri gereza ubuzima bwe bwabaye bubi. Avuga ko imibereho yo muri gereza n’imiterere yayo byatumye akuramo indwara nyinshi na […]
Umutwazi w'indege yarokoye ubuzima bw'abantu 152-amafoto
Kuri iyi tariki ya 1 Nyakanga ku kibuga cy’indege cya Ben Gurion muri Israeli, umutwazi w’indege yashoboye gukiza amagara y’abantu 152 ubwo yagushaga indege yari yangiritse igice igusha mu buryo bwihutirwa. Uyu mupilote yahamagaye abashinzwe kugenzura imigendere y’indege, ababwira ko iki gice gifashe amapine kizwi nka ‘landing gear’ cyangiritse, asaba ko yagusha indege. Amakuru ya […]
U Rwanda na Uganda byagejejwe mu rukiko bishinjwa gufunga imipaka
Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, ishinja gufunga imipaka, bityo bikaba byarakenesheje abaturage. Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imodoka nini zitwara imizigo zacaga ku mupaka wa Gatuna zahindura inzira bitewe n’ibikorwa byo gusana umuhanda. N’ubwo hacyekwaga ko wafunzwe […]
Uri imana y’ubukene- Visi Perezida wa Kenya abwira Raila Odinga
Visi Perezida wa Kenya, William Samoei Ruto yabwiye Raila Odinga, utavuga rumwe n’ubutegetsi ko azakora ibishoboka byose uyu mugabo ntagire umwanya w’ubutegetsi abona muri Kenya kuko ameze nk’imana y’ubukene. Ruto avuga ko Odinga nta kindi agamije kitari ugutuma Abanyake basigara bakennye ubundi bagasigara ari we bateze amaboko nk’uko Radio Jambo dukesha iyi nkuru ibitangaza. Aya […]
Bukavu: Harakekwa benshi baguye mu nkongi yafashe amagana y'amazu
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kamena, mu mudugudu wa Camp Zaire mu karere ka Kadutu muri Bukavu, inkongi yafashe amagana y’amazu. Abaturage bafite ubwoba ko haguyemo benshi. Ubu abamaze kumenyekana baguye muri iyi nkongi ni abana babiri (babonye umurambo umwe) ariko biteze izamuka ryabo. Chiloba Ndebende, umuyobozi w’umudugudu wa Nkafu yatangaje ko nta […]
USA: Ukekwaho ibyaha bya jenoside yasabye gufungwa aho koherezwa mu Rwanda
Umunyarwanda, Jean Leonard Teganya arasaba gufungwa aho kugira ngo yoherezwe mu Rwanda bitewe n’ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akekwaho kutabwira abashinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo yasabaga ubuhungiro. Mu nyandiko yashyikirijwe urukiko binyuze ku munyamategeko we witwa  Scott Lauer, Teganya asaba ko yahanishwa gufungwa amezi 63 akemeza ko aramutse […]
Nyamasheke: Abahinzi b'icyayi basabwe kubungabunga ibikorwa remezo begerezwa
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura burasaba abahinzi b’icyayi bakorana na rwo gufata neza ibikorwaremezo begerezwa kugira ngo inkunga z’abafatanyabikorwa na Leta zibageraho zijye zikora ibindi bikenewe aho gusana ibyagombaga kuba byaritaweho mbere. Babisabwe ubwo CoopĂ©tarive y’abahinzi b’icyayi COOPTHE Mwaga-Gisakura yashyikirizwaga ibikorwaremezo binyuranye yubakiwe n’umushinga w’abanyamerika ushinzwe guteza imbere Afurika binyuze mu makoperative […]
Burundi: Major Ernest Nimubona wari waburiwe irengero yagaragaye ari muzima
Kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize byatangazwaga ko Major Ernest Nimubona, umuyobozi mu gisirikare cy’u Burundi, yaburiwe irengero, none ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, yagaragaye ari muzima. Nk’uko SOS Medias Burundi yari yabitangarijwe n’umuryango wa Major Ernest Nimubona, usanzwe akora mu buyobozi bukuru bwa gisirikare (Etat Major), ngo mu […]
Uganda: Ibigo by’amashuri byugarijwe n'ibura ry’abanyeshuri kubera Abanyarwanda batakijyayo
Ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku Banyarwanda bajya muri Uganda, ryabaye kubera impamvu z’umutekano wabo utizewe hakurya y’umupaka, ryatumye amashuri yo mu turere two muri Uganda twegereye u Rwanda ahura n’ikibazo cyo kubura abanyeshuri gikomeye. U Rwanda rwabujije Abanyarwanda kujya muri Uganda muri Werurwe, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi y’uko bajyayo bagatabwa muri yombi bagatotezwa, bagakorerwa […]
Perezida Habyarimana ku rutonde rw’abaperezida bo muri Afurika bishwe n’u Bufaransa
Abayobozi bo muri Afurika bagiye bahagarara bagashaka kurangiza imigambi yo gukomeza gukoloniza ibihugu byabo kw’ibihugu byahoze bibikoloniza ngo byagiye bibaviramo kwicwa. Aho urutonde rwashyizwe ahagaragara rw’abishwe n’u Bufaransa hagaragaraho na Habyarimana Juvenal wayoboye u Rwanda. Igihugu cy’u Bufaransa ngo kikaba kitararebeye izuba umuperezida wese washakaga kubangamira imigambi yacyo, aho ngo cyagiye gishuka cyangwa kigafatanya n’ibindi […]
Mukuru wanjye yanyirukanye iwe anziza kutisanzura mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina
Muraho neza, mugire inama kuko ubu nsa nk’uri mu mazi abira nyuma y’aho mukuru wanjye amenyeye ko iyo akorana imibonano mpuzabitsina n’umugabo we mba mbyumva. Mu bisanzwe, ku ivuko ni muri Karongi, maze imyaka itatu mba muri urwo rugo, njyewe ndi umunyeshuri haburaga imyaka ibiri ngo nsoze amasomo yanjye. Bitewe n’imiterere y’inzu yabo, icyumba wararamo […]
Sudani: Abantu barindwi biciwe mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa gisirikare
Kuri iki Cyumweru imbaga y’Abanyasudani yongeye kwigabiza ibihanda yo mu murwa mukuru, Khartoum bamagana ubutegetsi bwa gisirikare, barindwi muri bo baricwa abandi barakomereka. Ibiro ntaramakuru bya leta ya Sudani bivuga ko minisiteri y’ubuzima yemeje ko abantu barindwi aribo bapfuye naho 181 bagakomerekera muri iyo myigaragambyo. Ishyirahamwe ry’abaganga muri Sudani rishyigikiye abigaragambya, ryatangaje ko abantu bagera […]
Burundi: Imyitozo ya gisirikare iri guhabwa Imbonerakure muri Cibitoke ihangayikishije abaturage
Imyitozo imeze nk’iya gisirikare iri guhabwa urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure ikomeje guhangayikisha abaturage batuye mu makomini ya Murwi na Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Biravugwa ko udutsiko tw’Imbonerakure zo muri Murwi na Buganda tumaze ibyumweru bitatu duhurira ku bibuga by’umupira tugakora imyitozo ya gisirikare ku manywa y’ihangu. Amakuru aturuka […]
Gerard Mbanda arasobanura iby’iyi foto ya Perezida Kagame
Mu gihe hitegurwa Umunsi Mukuru ngarukamwaka wo kwibohora, aho benshi basubiza amaso inyuma, bakibuka iby’urugamba rwo kubohora igihugu, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, avuga ko iyi foto ya Perezida Kagame imaze imyaka 26. Nk’uko yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, […]
Nyanza: Min. Busingye yaburiye abakifitemo ingengabitekerezo ya jenoside
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ko ubutabera butazabihanganira na rimwe. Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Min. Busingye wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango waberaga mu Kagari ka Nyundo, Umurenge […]
CAN: Umuhanuzi wari wemeje ko u Burundi butsinda Guinea yinyuzemo
Nyuma yo gutabwa muri yombi, akirukanwa ku butaka bw’u Burundi yitwa Umunyarwanda na nyuma yo gutangaza ko Ikipe y’Igihugu y’u Burundi nta mukino n’umwe izatsinda mu Gikombe cya Afurika, kuri ubu, Pasiteri Kayihura Modeste, yari yatangaje ko u Burundi buzatsinda ikipe y’igihugu ya Guinea ariko birangira butsinzwe ibitego 2-0 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru, […]
RDC: Umwe mu bari mu myigaragambyo yateguwe na Lamuka yishwe
Umwe mu bari mu myigaragambyo yateguwe n’ihriro, LAMUKA, ritavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yishwe kuri iki Cyumweru, itariki 30 Kamena. Igipolisi kikaba cyakoresheje amasasu ya nyayo mu kuburizamo iyi myigaragambyo yabereye mu gace ka Majengo, muri Komini Karisimbi. Imyigaragambyo yo mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, i Goma yitabiriwe n’urubyiruko rw’ihuriro […]
Shakisha ubutunzi bwihishwe muri izo ntambara uri kurwana nazo
Matayo 5:11-12 “ Namwe muzahirwa ubwo bazabatuka bakabarenganya, bakababeshyera ibibi byinshi babampora. Muzanezerwe, muzishime cyane kuko ingororano zanyu ari nyinshi mu ijuru kuko ari ko barenganyije abahanuzi ba mbere.” Abakurwanya cyangwa ibikurwanya bizaba biri kukwereka ikimenyetso cyo kuzamuka mu intera ( promotion) mu ubuzima bwawe. Iyo mpuye n’ ibabazo mu buzima, bimbera ikimenyetso cyo kuba […]
Rulindo: Imodoka yafatiwemo udupfunyika dusaga 400 tw'urumogi ruhishe mu kajerekani
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda Kigali-Musanze bafashe imodoka y’ivatiri irimo abasore batunu mu Karere ka Rulindo mu murenge wa Rusiga ifite icyapa kiyiranga RAC 671U ipakiye udupfunyika 491 tw’urumogi mu kajerikani. Abo basore ni Nizeyimana Hemed w’imyaka 32 ari nawe mushoferi, Twiyegeranye Jean Baptise w’imyaka 24,Mugabo […]
RDC: Ak'imitwe y'inyeshyamba z'Abanyarwanda, Abarundi n'Abagande kashobotse
Perezida FĂ©lix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko bari gukora ibitero bigari bya gisirikare mu gace ka Ituri bigamije kurandura imitwe y’inyeshyamba z’abanyamahanga, cyane cyane ziganjemo iz’Abanyarwanda, Abagande ndetse n’Abarundi. Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Perezida Tshisekedi yasuye akarere ka Ituri ahamaze iminsi havugwa ubwicanyi buhitana abaturage hagati y’abo […]