Mu gihe hitegurwa Umunsi Mukuru ngarukamwaka wo kwibohora, aho benshi basubiza amaso inyuma, bakibuka iby’urugamba rwo kubohora igihugu, Umwanditsi akaba n’Umuyobozi w’ishami rishinzwe Itangazamakuru muri RGB, Gerard Mbanda, avuga ko iyi foto ya Perezida Kagame imaze imyaka 26.
Nk’uko yabitangaje abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, yavuze ko yafotowe mu 1993, ubwo Paul Kagame wari Umugaba Mukuru w’ingabo za RPA yaganiraga n’abanyamakuru ba Radiyo Muhabura.
Yagize ati “1993: Abanyamakuru ba radio Muhabura ya FPR/ Inkotanyi, baganira n’umugaba Mukuru w’Ingabo za RPA, Paul Kagame ibyerekeranye n’urugamba rwo kwibohora. Hano hari i Ngondore-Byumba muri zone itaragwagamo n’imirwano, DMZ (Demilitarized Zone).
Ku wa 1 Ukwakira 1990, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe n’ingabo za APR, zari iza FPR, ziza kurutsinda ku wa 4 Nyakanga 1994, zinahagarika na Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku itariki ya 4 Nyakanga mu 1994, nibwo RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku itariki ya 3 uko kwezi. Guverinoma yari iriho yahise yerekeza mu buhungiro muri Zayire.
Dore uko RPA yagiye ifata tumwe mu duce twari dukomeye
Ku ya 21 Mata: RPA yabohoye Byumba
Tariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.
Ku ya 22 Gicurasi : RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali
n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.
Tariki ya 29 Gicurasi: RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.
Ku itariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga
Ku itariki ya 3 Nyakanga, RPA yabohoye umujyi wa Butare
ku Itariki ya 4 Nyakanga, RPA yabohoye Umujyi wa Kigali
Ku wa 14 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri
Ku ya 17 Nyakanga: RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.



