Mu ijoro ryo kuri uyu wa 30 Kamena, mu mudugudu wa Camp Zaire mu karere ka Kadutu muri Bukavu, inkongi yafashe amagana y’amazu. Abaturage bafite ubwoba ko haguyemo benshi.
Ubu abamaze kumenyekana baguye muri iyi nkongi ni abana babiri (babonye umurambo umwe) ariko biteze izamuka ryabo.
Chiloba Ndebende, umuyobozi w’umudugudu wa Nkafu yatangaje ko nta kintu na kimwe cyasigaye. Aboneraho asabira ubufasha abagizweho ingaruka n’iyi nkongi.
“Nta nzu yasigaye ihagaze, nta kintu basigaranye. Hakenewe ubufasha bwihutirwa kuko bari mu bihe bigoye.” Ndebende yabwiraga Actualité. CD.
Amazu 200 ni yo yahiriye muri iyi nkongi, abaguyemo na bo baracyashakishwa.


