Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, yaburiye abagifite ingengabitekerezo ya jenoside ko ubutabera butazabihanganira na rimwe.
Kuri iki Cyumweru tariki ya 30 Kamena 2019, Min. Busingye wari umushyitsi mukuru mu gikorwa cyo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro Abatutsi bazize Jenoside, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango waberaga mu Kagari ka Nyundo, Umurenge wa Muyira, Akarere ka Nyanza, yabagaragarije ko ubutabera bw’u Rwanda buburira abagifite kwibeshya ko igihugu gishobora gusubira aho cyavuye.
Avuga ko Abanyarwanda bagomba gukomeza gutekereza ku mvano ya Jenoside n’ingaruka zayo no gukomeza urugamba rwo kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside, abagoreka amateka n’abatavugisha ukuri kuri Jenoside, aba ngo ubutabera ntibuzabihanganira.
Ati “Ubutabera ni cyo gipimo cy’umutekano n’amajyambere y’igihugu, turaburira abagifite kwibeshya ko igihugu gishobora gusubira aho cyavuye, bakigaragaza ibikorwa by’ingengabitekerezo ya Jenoside, ihakana n’ipfobya byayo. Inzego z’ubutabera zizakomeza guhana nta kujenjeka abagaragaraho ibyo byaha hakurikijwe itegeko rishya rihana icyo cyaha cy’ingengabitekerezo n’ibyaha bifitanye isano nayo kandi rikaba riteganya ibihano biremereye”.
Mu rwego rwo gusubiza icyubahiro abazize Jenoside, Min Busingye arasaba ababa bazi aho Abatutsi bazize Jenoside bagiye bajugunywa, kwerekana ahakiri imibiri yabo igashyingurwa mu cyubahiro.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascene, avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, ingengabitekerezo yayo ibanza kwinjizwa mu Banyarwanda.
Ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yateguwe igihe kirekire, si ikintu cyapfuye kwikubita aho. Hari ibimenyetso byinshi bibihamya binagaragarira mu nyandiko”.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyinguwe mu cyubahiro imibiri y’Abatutsi barenga 85,000 bazize Jenoside.





