Uganda: Ibigo by’amashuri byugarijwe n'ibura ry’abanyeshuri kubera Abanyarwanda batakijyayo

Sangiza iyi nkuru

Ifungwa ry’umupaka wa Gatuna ku Banyarwanda bajya muri Uganda, ryabaye kubera impamvu z’umutekano wabo utizewe hakurya y’umupaka, ryatumye amashuri yo mu turere two muri Uganda twegereye u Rwanda ahura n’ikibazo cyo kubura abanyeshuri gikomeye.

U Rwanda rwabujije Abanyarwanda kujya muri Uganda muri Werurwe, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi y’uko bajyayo bagatabwa muri yombi bagatotezwa, bagakorerwa iyicarubozo ndetse bakanasubizwa mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi Wungirije w’Ishuri Ribanza rya Katuna, Nazario Mubangizi, yavuze ko ishui ryabo ryigagamo abana b’Abanyarwanda bagera ku 105 mu bana 355, ariko nta Munyarwanda n’umwe wasubiye ku ishuri kuva bagirwa inama yo kudasubira muri Uganda nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Ronald Beinomugisha Katungi, ushinzwe itangazamakuru muri Barham University College yo muri Kabale avuga ko abanyeshuri bagera mu 120 b’Abanyarwanda batasubiye ku masomo yabo muri Mata. Uyu anavuga ko abandi banyeshuri batanu bigaga theology batabashije kwitabira isozwa ry’amasomo yabo.

Bwana Beinomugisha uvuga ko kuri ubu bari mu gihombo kubera ko batiteze abandi banyeshuri bazatangira muri Nzeri, arahamagarira Guverinoma ya Uganda na Guverinoma y’u Rwanda gukemura ibibazo bihari business zigakomeza nk’uko byari bisanzwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *