Burundi: Imyitozo ya gisirikare iri guhabwa Imbonerakure muri Cibitoke ihangayikishije abaturage

Sangiza iyi nkuru

Imyitozo imeze nk’iya gisirikare iri guhabwa urubyiruko rw’ishyaka CNDD-FDD ruzwi nk’Imbonerakure ikomeje guhangayikisha abaturage batuye mu makomini ya Murwi na Buganda, mu Ntara ya Cibitoke, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi.

Biravugwa ko udutsiko tw’Imbonerakure zo muri Murwi na Buganda tumaze ibyumweru bitatu duhurira ku bibuga by’umupira tugakora imyitozo ya gisirikare ku manywa y’ihangu.

Amakuru aturuka aha agera kuri SOSMediasBurundi aravuga ko iyi myitozo yaba irimo guhabwa urubyiruko rwinjiye mu Mbonerakure vuba.

Umwe mu Mbonerakure ziri muri iyi myitozo yagize ati: “ Turi kwigishwa kwirinda ubwacu ibitero bishoboka by’umwanzi,

Ni mu gihe abandi bavuga ko ikigamijwe ari uguhugura abantu bo kuzajya batoteza abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Umuyobozi w’ishyaka CNL muri Buganda we yahamagariye urubyiruko rwo mu ishyaka ryabo kwirinda. Yagize ati: “ Uzagabwaho igitero azahite atanga ikirego ku nzego z’ubutabera .”

Ubwo itangazamakuru ryashaka kumenya ukuri kw’aya amakuru ariko, abayobozi b’amakomini yavuzwe bo batangaje ko ibivugwa ari ukubeshya, mbere yo gutangaza ko bagiye gukora iperereza.

Aba bakaba bahamagarira abayoboke b’amashyaka ya politiki atandukanye kugira ubworoherane no gushyira hamwe.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *