U Rwanda na Uganda byagejejwe mu rukiko bishinjwa gufunga imipaka

Sangiza iyi nkuru

Imiryango itegamiye kuri Leta muri Uganda yatanze ikirego mu rukiko irega Leta y’u Rwanda n’iya Uganda, ishinja gufunga imipaka, bityo bikaba byarakenesheje abaturage.

Kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko imodoka nini zitwara imizigo zacaga ku mupaka wa Gatuna zahindura inzira bitewe n’ibikorwa byo gusana umuhanda.

N’ubwo hacyekwaga ko wafunzwe ku bw’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera, icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka ndetse runasaba ko imodoka zahacaga zaca ku yindi mipaka.

Ku itariki ya 10 Kamena Ikigo Gishinzwe Imisoro n’Amahoro mu Rwanda cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22, ariko Leta ya Uganda ibuza abaturage bayo gukoresha uwo mupaka.

Imijyi n’ibice byegereye umupaka w’u Rwanda na Uganda bitangaza ko byahungabanyijwe n’ibi byemezo, nkuko iyi miryango yareze ibivuga.

Deborah Kyarisiima, umuyobozi wungirije mu ishyirahamwe ry’abacuruzi b’abagore ku mupaka wa Gatuna igice cya Uganda, avuga ko hari abantu bari barafashe inguzanyo ngo bakore ubucuruzi bwambukiranya imipaka ariko ubu bahunze kuko bari kwishyuzwa kandi badafite icyo bishyura.

Bavuga ko abaturiye ibi bice, by’umwihariko abagore bakora ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi, “batewe n’ubukene” kuva u Rwanda rwafata ibyo byemezo.

BBC itangaza ko ikirego cy’iyi miryango kuri leta zombi cyashyikirijwe urukiko rw’umuryango w’ibihugu bya Afurika y’iburasirazuba, kivuga ko gufunga imipaka binyuranyije n’amabwiriza ashyiraho uyu muryango.

Abarega barasaba n’indishyi z’akababaro ku bagizweho ingaruka n’ibi byemezo bya politiki.

Uganda yahungabanyijwe byihariye n’ibi byemezo kuko Banki y’iki gihugu ivuga ko ibyoherezwaga mu Rwanda byagabanutseho 80% mu kwezi kwa kane ugeraranyije n’ukwezi kwa Gatatu.

Abarezwe, ntawe uragira icyo avuga kuri iki kirego.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *