Mu gihe hari abapfa bamaze gusoza ibivi rimwe na rimwe bazize indwara cyangwa bashaje hari n’abandi bagiye bapfa imfu zitunguranye bakagwa ku rubyiniro cyangwa ahandi mu ruhame.
11.”Les” Harvey
Uyu muririmbyi yapfuye ubwo yafataga indangururamajwi (Microphone) yari icometse ku mashanyarazi umuriro uramufata ahita yikubita hasi ashiramo umwuka imbere y’abafana mu mujyi wa Swansea mu mwaka w’1972.
10.Eric Morecambe

Eric wakomokaga mu Bwongereza akaba yari umunyarwenya mpuzamahanga, y itabye Imana imbere y’imbaga ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo gufasha abatishoboye, aho yikubise hasi akiva ku rubyiniro ajyanwa kwa muganga, nyuma y’isaha n’iminota itanu nibwo hemejwe ko yashizemo umwuka mu mwaka w’1984.
9.Edith Webster

Urupfu rwa Edith narwo rwatumye benshi bajya mu gihirahiro ntibanabasha kubyumva, kuko yapfuye arimo gukina ibijyanye no gupfa n’ubundi nk’uko yari asanzwe amenyerewe, birangira ashizemo umwuka ariko abantu bakomeza kugirango n’imikino dore ko yari amaze imyaka 8 akina uwo mwanya.
8.Johnny Ace
Uyu muhanzi waririmbaga mu njyana ya R&B yapfuye ubwo yari ku rubyiniro mu mujyi wa Texas kuri Noheri, aho yafashe imbunda azi ko nta sasu ririmo agitangira kuyizunguza yirasa mu mutwe ahita ashiramo umwuka, hari mu mwaka w’1954 i Texas. Nyuma y’ ibyumweru 2 apfuye indirimbo ye Pledging Love ni yo yayoboye urutonde rw’izikunzwe muri USA.
7.Jon-Erik Hexum

Jon yamenyekanye mu gukina Cinema ndetse no kumurika imideli, uyu nawe yapfuye ubwo yirasaga mu mutwe mu gihe bari bafashe ikiruhuko aho bari barimo gutegura Filme yacaga kuri TV ,uyu mugabo akimara kwirasa yahise ajyanwa kwa muganga, ariko nyuma y’iminsi 6 nibwo hatangajwe ko yashizemo umwuka ku wa 18 Ukwakira 1984.
6.Redd Foxx

Uyu mugabo wari umunyarwenya w’umunyabigwi, yapfuye ubwo yari mu myitozo yitegura kuzashimisha abafana be, gusa yaje gutaka indwara y’umutima abari aho banga kubyemera bazi ko arimo guhanga agashya ko kuzereka Rubanda.
Nyuma byaje kumenyekana ko arembye ajyanwa kwa muganga ariko ku bw’amahirwe macye kuri uwo mugoroba aza kwitaba Imana ku wa 11 Ukwakira 1991.
5.Brandon Lee
Bivugwa ko urupfu rwe rujya gusa n’urwa Se umubyara “Bruce Lee” aho yapfuye ari mu myitozo itegura Filme aho yagombaga gukina araswa, ariko ku bw’ibyago yaje kuraswa bya nyabyo ubwo isasu ryari ryasigaye mu mbunda bityo ahasiga ubuzima (1993).
4.Dimebag Darrell

Iki cyamamare yamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Dimebag bitewe n’uburyo yakinaga Guitar ku buryo bunogeye amatwi, gusa n’ubwo yakunzwe ubuzima ntibwaje kumuhira kuko yaje kwicwa arashwe n’umwe mu bari bitabiriye ibirori yari yateguye (2004).
Nyuma hakozwe iperereza ngo hamenyekane uwakoze ayo mahano ariko ntiyamenyekana.
3.Owen Hart

Owen yamenyekanye mu mukino wo guterurana Wrestling, uyu mugabo nawe yaje kwikubita hasi ubwo yari ahanganye na mugenzi we, ajyanwa kwa muganga ariko nyuma aza gupfa azize kuvira imbere (1999).
2.John Ritter

John Ritter yapfuye ubwo yakoraga amashusho ya Filme yise “Dating my Teenage Daughter” nyuma yo kubabara mu muhogo ndetse atangira kuvuga ko ababara mu gituza ahita ajyanwa kwa muganga.
Mu gihe yabagwaga nibwo yashizemo umwuka, byanatumye umuryango ndetse n’abafana be bababara ku buryo bukomeye (2003).
1.Tommy Cooper

Uyu munyarwenya wakomokaga mu Bwongereza yagiye asetsa rubanda ku buryo nta n’umwe mu bamubonye ushobora ku mwibagirwa kuko umunsi yapfiraga ku rubyiniro azize umutima nabwo abantu barasetse baziko ari imikino (1984).
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


