Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston, avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda yabereyemo ibikorwa ndengakamere bisebya ikiremwamuntu, aho impinja zakubiswe ku bikuta by’inzu, abagabo bakica abishywa babo n’ibindi avuga ko byabereye ahantu hatandukanye mu gihugu.
Yabitangaje kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Nyakanga 2019, mu muhango wo kwibuka no gushyingura mu cyubahiro imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwibutso rwa Gatwaro rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bagiye bicirwa mu bice bitandikanye by’icyahoze ari perefegitura ya Kibuye, ubu akaba ari mu Karere ka Karongi.
Min Busingye avuga ko jenoside yakorewe Abatutsi yagaragayemo abantu bicaga abandi bakabarya, n’amaraso yabo bakayanywa, abagiye bica abo bavukana cyangwa se abo bafitanye amasano, kutagirira impuhwe uruhinja rukivuka cyangwa se umwana, umugore utwite,…
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yabayemo ibikorwa bisebya ikiremwamuntu. Yagaragayemo abantu bicaga abantu bakabarya, bakanywa amaraso yabo, ibi bikaba byarabereye ahantu hanyuranye nka Gatandara ya Rusizi, Kinazi ya Ntongwe, Mwulire ya Rwamagana, Nyarubuye n’ahandi.
Yakomeje agira ati “Iyi Jenoside yagaragayemo kwica abana babakubita ku nkuta z’amazu, kwica urubozo ababyeyi, ba nyirarume bishe abishywa babo, abaturanyi bishe abo basangiye ururimi n’umuco, basangiye ukwemera n’ibindi bibi binyuranye”.
Min Busingye ashimangira ko Jenoside yakorewe Abatutsi ifite umwihariko wayo kuko yakozwe n’Abanyarwanda ikorewe Abanyarwanda by’umwihariko ngo ikaba ariyo jenoside ku isi yahitanye abantu benshi cyane mu gihe gito, miliyoni irenga mu minsi ijana gusa. Ati “Yaragaragayemo ibikorwa bya kinyamaswa kurusha izindi jenoside zabayeho ku Isi”.
Arashima Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wari ku isonga ry’ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, zahagaritse iyi Jenoside mu gihe amahanga yareberaga ibibera muri iki gihugu.
Hon. Mukangira mu izina ry’abacitse ku icumu b’i Karongi, arasaba amadini n’amatorero kugira uruhare mu guhindura abantu bakaba beza, ati “Amadini adufashe guhindura abantu babe abantu beza, ababyeyi barere abana babo neza bazubake u Rwanda rutarangwamo amacakubiri, Rubyiruko rwacu mwirinde ababazanamo amacakubiri”.
Perezida wa Ibuka, Prof. Dusingizemungu Jean Pierre avuga ko bamwe mu bateguye Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri 63 bahamijwe icyaha bagakatirwa ibihano n’Urukiko Mpanabyaha Mpuzamahanga rwa Arusha, 11 bakomoka ku Kibuye.
Muri uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 jenoside yakorewe Abatutsi, hanashyinguwe imibiri isaga ibihumbi 15, muri uru rwibutso rwa Gatwaro.



